RFL
Kigali

KIGALI:Pastor Bosco yahanganye na dayimoni yatezaga umugore kurya akadobo k’amakara-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/08/2017 13:33
0


Pastor Bosco Nsabimana uyobora itorero Patmos of Faith church yasengeye umuntu wari ufite umudayimoni umuteza kurya amakara, uwo mubyeyi wasengewe ahita atanga ubuhamya avuga ko yakize, ashimira Imana imukijije.



Uyu mubyeyi witwa Mumporeze yari yararozwe na nyina kurya amakara. Yakorewe iki gitangaza ari imbere y’abakristo ba Patmos of Fiath church ku Muhima kuri uyu wa Kane tariki 10 Kanama 2017. Umudayimoni yamuvugiyemo, avuga uko yajyaga ateza uyu mubyeyi kurya udusorori dutatu tw'amakara ku munsi. Pastor Bosco yahise asaba abadiyakoni gushaka amakara bakayaha uwo mubyeyi bakareba niba koko ayarya.

Bamaze kuyamuha, yatangiye kuyahekenya nk’uhekenya umwumbati cyangwa ikijumba, avuga ko iyo abonye amakara akayarya abasha kumenya aryoshye n’abishye. Pastor Bosco yamusengeye, ategeka karande kumuvamo, amuha icupa byagaragaraga ko ririmo amazi, gusa Pastor Bosco asobanura ko ari amaraso ya Yesu, undi arayanywa, nyuma y’aho atanga ubuhamya avuga ko yakize. Dayimoni yagize ati:

Mugaburira amakara, hari isorori y’umuhondo namutegetse, arya eshatu mu gitondo. (…..)Inkingi imwe ntiyubaka inzu, uwo ni mumureke ndamwibikiye, ni imiranzi ya munsi, ijisho rimwe ntacyo rivuze, igiti iyo wakigonze, amashami ntakugora, uyu namurambitse abana ntibananira. (…)

Pastor Bosco Nsabimana

Umubyeyi wasengewe yahise akira ubu arashima Imana

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Pastor Bosco wamusengeye yavuze ko uyu mubyeyi Mumporeze yari afite imbaraga mbi zimurwanya yatezwaga na nyina,bakaba baramusengeye agakira burundu. Yagize ati "Yitwa Mumporeze yari afite imbaraga z'umwijima zimurwanya zikamuteza kurya amakara, twaramusengeye ubu ni muzima cyanee, yarakize burundu".

Pastor Bosco Nsabimana ni umwe mu bapasiteri ba hano mu Rwanda bazwiho gukora ibitangaza. Uyu mupasiteri kuri ubu uzwi ku kazina ka pastor Fire, Inyarwanda yamubajije icyo avuga ku bantu batizera ibitangaza biri gukorwa muri iki gihe aho bamwe bavuga ko ababikora ari abatekamitwe, adutangariza ko abavuga ibyo bashaje mu mutwe no mu mwuka. Yagize ati; 

Ibyo byose biterwa n’imyumvire ya bamwe mu bapasiteri bayoboye izo ntama, kuba hari ibyo bananiwe gukoreshwa, ntibivuze ko hatari ababikoreshwa. Iyo ni imvugo y’abapasiteri bananiwe, mbisubiremo barananiwe, barashaje, bashaje mu mutwe, bashaje mu ijambo ry’Imana, bashaje no mu mwuka. Matayo 10:1 haravuga ngo “Yabahaye ububasha n’ubushobozi”nta mupaka uriho ntabwo ari ukuvuga ngo azakora ejo, ejobundi ntazakora, Yesu ahora akora buri munsi amanywa n’ijoro kandi yaravuze ngo muzakora n’ibirenze ibi.

Pastor Bosco Nsabimana

Pastor Bosco Nsabimana uyobora Patmos of Faith church

Kuki hari abapasiteri bajya kuri Televiziyo no kuri Radiyo gukorerayo ibitangaza, aho si ukwiyamamaza?

Kuri iki kibazo, Pastor Bosco Nsabimana yavuze ko atari ukwiyamamaza ahubwo ari ukwamamaza Yesu. Yunzemo ko bajya kuri televiziyo kugira ngo n’abatajya mu rusengero babashe kubona ko Imana igikora ibitangaza bityo babashe kuyizera. Yanasobanuye ko ibyo bakora babiheshwa n’ubushobozi Yesu yabasigiye aho yavuze ko abamwizera bose bazakora ibitangaza birenze ibyo yakoze. Yongeyeho ko ivugabutumwa rigomba kujyana n’iterambere ririho aho kuri ubu umuntu ashobora kwakira agakiza binyuze mu ijambo ry’Imana yumviye kuri Radiyo cyangwa se yakurikiraniye kuri Televiziyo. Yagize ati:

"Yesu igihe yapfaga nta SIDA yari iriho, nta cancer, nta ndege yari iriho hari byinshi bitari biriho ariko uyu munsi niba dukoresheje iryo koranabuhanga ririho, amateleviziyo,.. bamwe bakavuga ko turimo kwiyamamaza, si byo ahubwo turamamaza Yesu uri muri twe. Rero bamwe mu badafite izo mpano ni bo basebya abakozi b’Imana, ibitangaza biriho ahubwo aho bitari nibaze babirebe. Abataza kubireba, tubibashyira kuri televiziyo ngo babashe kubireba n’irindi tumanaho ritandukanye. Ukurikije aho ivugabutumwa riri kwerekeza, ivugabutumwa risa nk’iryafashe intera mu bijyanye na media ku buryo uri iwawe ushobora gukizwa ukakira agakiza kandi ugahinduka, icya kabiri iyo hari ivugabutumwa rinyuze mu bitangazamakuru cyane cyane televiziyo cyangwa se mu bundi buryo bw’ikoranabuhanga rigezweho, habaho no kumenya ukuri, ni yo mpamvu dufata bimwe mu bibera mu nsengero tukabijyana tukabyerekana kugira ngo duhinyuze imitekerereze ya bamwe."

REBA HANO 'VIDEO' AHO PASTOR BOSCO ASENGERA UMUNTU URYA AKADOBO K'AMAKARA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND