Mucyo Adonis uzwi cyane nka Muco mu itsinda One Nation Gospel ryamamaye mu ndirimbo 'Imana si umuntu' ndetse akaba ari na we waritangije, nyuma y’igihe kitari gito atari kumwe na bagenzi be baririmbana muri One Nation dore ko we ari mu Rwanda nyuma y’imvururu zabaye i Burundi, kuri ubu yatangiye gukora umuziki ku giti cye.
Muco Adonis avuga ko ijwi ry’Imana ryamusanze rikamubwira atagomba guhagarika kuririmba nk’uko yari amaze igihe abigambirira mu mutima we kuko abagize One Nation Gospel bari bamaze gutatana. Yaje kwemerera Imana, ajya muri studio, kugeza ubu akaba amaze gukora indirimbo 3 mu gihe cya vuba zikazajya hanze.
UMVA HANO 'BETTER THAN THEM' YA MUCO ADONIS
Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Muco Adonis yavuze ko nubwo atangiye kuririmba ku giti cye, bitazamubuza gukomeza gukorana na bagenzi be muri One Nation igihe cyose Imana yabishima. Yavuze ko hari igihe Imana igushyira ahantu runaka kugira ngo irebe niba ibyo ukora bikurimo kuko hari abo usanga bakorera Imana kubera ikigande. Yagize ati:
Ntabwo nakomeza kwicara ngo ntegereze igihe bagenzi banjye bose (tubana muri One Nation Gospel) bazabonera umwanya, iyo Imana iguhaye umwanya uba ugomba kwubyaza umusaruro. Hari igihe Imana igushyira ahantu ngo irebe ko ibyo ukora bikurimo.
Muco Adonis watangije itsinda One Nation Gospel ry'i Burundi
Muco Adonis amaze umwaka mu Rwanda, akaba ari gusengera cyane muri Restoration church Masoro, gusa akaba akunze no kwitabira ubutumire bw’andi matorero aba yifuje ko yabariririmbira, ibyo akaba asanga nta kibazo kirimo kuko umurimo yahamagariwe utagira umupaka. Kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo yise ‘Better than them’ akaba yarayikoranye na Arnaud Gasige, umusore bari baturanye i Burundi ndetse bakaba barigeze no kuririmbana.
UMVA HANO 'BETTER THAN THEM' YA MUCO ADONIS
REBA HANO 'IMANA SI UMUNTU' YA ONE NATION GOSPEL
TANGA IGITECYEREZO