RFL
Kigali

Kigali: Muco Adonis watangije One Nation yamamaye i Burundi, yatangiye gukora umuziki ku giti cye

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/10/2016 11:03
4


Mucyo Adonis uzwi cyane nka Muco mu itsinda One Nation Gospel ryamamaye mu ndirimbo 'Imana si umuntu' ndetse akaba ari na we waritangije, nyuma y’igihe kitari gito atari kumwe na bagenzi be baririmbana muri One Nation dore ko we ari mu Rwanda nyuma y’imvururu zabaye i Burundi, kuri ubu yatangiye gukora umuziki ku giti cye.



Muco Adonis avuga ko ijwi ry’Imana ryamusanze rikamubwira atagomba guhagarika kuririmba nk’uko yari amaze igihe abigambirira mu mutima we kuko abagize One Nation Gospel bari bamaze gutatana. Yaje kwemerera Imana, ajya muri studio, kugeza ubu akaba amaze gukora indirimbo 3 mu gihe cya vuba zikazajya hanze.

UMVA HANO 'BETTER THAN THEM' YA MUCO ADONIS

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Muco Adonis yavuze ko nubwo atangiye kuririmba ku giti cye, bitazamubuza gukomeza gukorana na bagenzi be muri One Nation igihe cyose Imana yabishima. Yavuze ko hari igihe Imana igushyira ahantu runaka kugira ngo irebe niba ibyo ukora bikurimo kuko hari abo usanga bakorera Imana kubera ikigande. Yagize ati:

Ntabwo nakomeza kwicara ngo ntegereze igihe bagenzi banjye bose (tubana muri One Nation Gospel) bazabonera umwanya, iyo Imana iguhaye umwanya uba ugomba kwubyaza umusaruro. Hari igihe Imana igushyira ahantu ngo irebe ko ibyo ukora bikurimo.

Muco AdonisMuco Adonis

Muco Adonis watangije itsinda One Nation Gospel ry'i Burundi

Muco Adonis amaze umwaka mu Rwanda, akaba ari gusengera cyane muri Restoration church Masoro, gusa akaba akunze no kwitabira ubutumire bw’andi matorero aba yifuje ko yabariririmbira, ibyo akaba asanga nta kibazo kirimo kuko umurimo yahamagariwe utagira umupaka. Kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo yise ‘Better than them’ akaba yarayikoranye na Arnaud Gasige, umusore bari baturanye i Burundi ndetse bakaba barigeze no kuririmbana.

UMVA HANO 'BETTER THAN THEM' YA MUCO ADONIS

REBA HANO 'IMANA SI UMUNTU' YA ONE NATION GOSPEL






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kiki7 years ago
    Uyumusore nimwiza %
  • ukwakwa7 years ago
    Aka kanyamurenge ko numvise katazi kuririmba live?.kazanye iki se?
  • Bibiko7 years ago
    Courage Muco!
  • claude 7 years ago
    # ukwaka, .... Nuko ye aka kanyamurenge?!!!! Nabanyamulenge nyine 100%, hanyuma c wewe uzi live nuko turakuzi mujye mwitonda,..... Ethnicity is not good m brother kdi ubwo wanasanga uri sans forme





Inyarwanda BACKGROUND