RFL
Kigali

KIGALI: Mu rusengero rwa ADEPR hafatiwe abagabo babiri bakekwaho kwiba no kuroga

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/01/2018 16:03
1


Kuri iki Cyumweru tariki 14/1/2018 mu mujyi wa ADEPR mu rusengero rwa ADEPR hafatiwe abantu babiri bagiye mu materaniro bafite ibindi bibagenza bitari ugusenga. Umwe mu bafashwe arakekwaho kwiba abakristo undi arakekwaho kuba umurozi.



Aba bagabo bombi bafatiwe mu rusengero rwa ADEPR Karambo paruwasi ya Gatenga. Mu materaniro ya mbere, umugabo umwe muri aba bafashwe bagashyikirizwa polisi, yinjiye mu rusengero rwa ADEPR Karambo nkuko abandi bakristo bose binjiye, nyuma y'akanya gato ahita asohoka arataha. Abakristo bibwe terefone baje kwisaka barazibura, baratabaza, nuko bashakisha umuntu ushobora kuba yazibye, bakurikirana umugabo winjiye mu rusengero ahahita asohoka, nuko baza kumufatira mu Gatenga.

Nkuko Inyarwanda.com yabitangarijwe n'umuhanzi Rutayisire Jean d’Amour bakunze kwita Biraducanga wari muri ayo materaniro muri ADEPR Karambo, ngo uwo mugabo yahise ashyikirizwa inzego zishinzwe umutekano. Yakomeje avuga ko nyuma y'uwo ukekwaho kuba umujura haje gufatwa undi mugabo bivugwa ko yageragezaga guhumanya abakristo ba ADEPR Karambo bari mu materaniro ya kabiri. Uyu mugabo tutaramenya izina, ngo yuriye urusengero rwihishwa, akajya yohereza mu bakristo ibintu birimo imyotsi myinshi biryana nk'urusenda. 

ADEPR Karambo

Uyu arakekwaho kwiba terefone enye azibiye mu rusengero

Abakristo bari mu urwo rusengero ngo bagize ubwoba bwinshi batangira gusenga cyane abandi barisohokera bashaka gutaha. Ubuyobozi bw'itorero ngo bwahise butangira gushakisha uwaba yihishe inyuma y'ibyo, baza gusanga hari umugabo wuriye urusengero akaba ari we woherezaga ibyo bintu biryana nk'urusenda. Baje kumufata na we bamujyana mu nzego zishinzwe umutekano.

Rutayisire Jean d’Amour bakunze kwita Biraducanga yagize ati:"ADEPR Gatenga mu Karambo mu iteraniro rya kabiri, hafatiwe umurozi wari urimo guhumanya abakristo mu rusengero, yoherezaga ibintu biryana nk’urusenda bimeze nk’imyotsi. Yajyanywe mu nzego zishinzwe umutekano" Aba bagabo bombi ngo ni ubwa mbere bari bagaragaye muri urwo rusengero rwa ADEPR Karambo. Kugeza ubu Polisi nta cyo iratangaza kuri aya makuru. Turakomeza kubakurikiranira iyi nkuru.

ADEPR

Bamufatanye terefone enye bamushinja kwiba






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • jm6 years ago
    uwo mu tipe ni umujura kbsa! yibye iwanjye 4ne ya mugenzi wanjye twabanaga. tuza kumufata.mbega umwana w'igisambo! ni umujura nanjye namushinja kuko azi neza ko muzi ko yiba. kdi ubwo twahuriye mumasengesho murusengero nsengeramo





Inyarwanda BACKGROUND