RFL
Kigali

Timamu yanejejwe n'igitaramo yatumiyemo icyamamare Munishi cyikitabirwa n'abatagera ku 100-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/12/2017 9:57
0


Kuri iki cyumweru tariki 3 Ukuboza 2017 umuhanzi w'icyamamare mu karere, Pasiteri Munishi Faustin yaririmbiye mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere mu gitaramo yatumiwemo na Timamu Jean Baptiste. Nubwo iki gitaramo kititabiriwe, Timamu avuga ko cyamushimishije ndetse kikamusigira isomo.



Iki gitaramo cyiswe 'Humura mwana wanjye live concert' kitabiriwe n'abantu batagera ku 100 ubariyemo abaririmbyi, abacuranzi n'abandi bose bari bafite imirimo bashinzwe muri iki gitaramo. Ugereranyije abantu bitabiriye iki gitaramo nta yindi mirimo bari bafitemo, baragera kuri 50. Timamu mu nzozi ze yifuzaga gukora igitaramo kizaba intangarugero ku bahanzi bose bo mu Rwanda baririmba Gospel.

Dove Hotel

Dove Hotel yari yambaye ubusa

Ni igitaramo cyabereye ku Gisozi kuri Dove Hotel kuva isaa kumi z'umugoroba. Timamu yari kumwe na Munishi, Deo Munyakazi ukirigita inanga na Kingdom of God Ministries. Bigizi Gentil uzwi nka Kipenzi wagombaga kuririmba muri iki gitaramo, ntabwo yigeze ahakandagira. Kwinjira byari 2000Frw, 5000Frw harimo n'icyo kunywa ndetse na 10,000Frw harimo icyo kunywa na CD y'indirimbo za Timamu.

Pasiteri Munishi watumiwe muri iki gitaramo ni muntu ki?

Munishi ni umuhanzi w'icyamamare mu karere. Ni umwe mu barambye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana dore ko yatangiye kuririmba mu mwaka wa 1980. Avuka muri Tanzaniya akaba atuye muri Kenya. Kugeza ubu afite album 10. Munishi yamenyekanye cyane mu ndirimbo;Yesu mambo yote,Wanamwabudu Nani,Malebo, Usiabudu Amerika, Gazeti Sio Ugali, Yesu nakupenda n'izindi. Ni ubwa mbere Munishi yari ageze mu Rwanda, ibintu byamushimishije cyane kuko yari amaze imyaka myinshi abyifuza.

Iki ni cyo gitaramo cya mbere Munishi aririmbyemo mu Rwanda

Munishi atitaye ku ntebe zambaye ubusa yashimiye Imana n'abantu bose baje mu gitaramo

Pasiteri Munishi yinjiranye akanyamuneza kenshi ahabereye iki gitaramo. Yinjiye aseka cyane ubona yishimye cyane. Ubwo yari ageze kuri stage, yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze, yishimirwa n'abari muri iki gitaramo. Munishi yashimiye Imana yamuciriye inzira akagera mu Rwanda by'umwihariko akaba yabashije kuririmbira abanyarwanda. Yashimiye bacye bitabiriye iki gitaramo, abahamagarira kuba muri Yesu kuko ariho habonerwa amahoro n'umunezero. Yashimiye Timamu wamutumiye mu Rwanda, igihugu akunda cyane. Yamushiye kandi kuba yaramwakiriye muri Hotel nziza (Dove Hotel), akaba aryama neza cyane. Munishi yasabye abahanzi gushyigikira Timamu kuko afite umutima wo gukorera Imana. 

Timamu yamuritse Album ye ya gatatu 'Turakomeje'

Nubwo igitaramo kitabiriwe n'abantu mbarwa, Timamu yagaragaje ko yari yiteguye bihagije, aririmba Live indirimbo ze zinyuranye, biba akarusho ageze ku ndirimbo ye 'Humura mwana wanjye' ari nayo yitiriwe iki gitaramo. Abantu bose bahise bahaguruka bafatanya nawe kuririmba iyi ndirimbo yakunzwe cyane mu myaka yashize. Munishi ni we waje gutangiza umuhango wo kumurika album ya Timamu, asaba abantu kuyigura, bamwe mu bakunzi ba Timamu batanga uko bifite, batanga 50,000Frw, 5,000Frw gutyo.

Timamu yashimiye cyane Munishi utaramutengushye

Timamu yashimiye Imana yabanye nawe kuva ategura iki gitaramo. Yasutse amarira ubwo yashimiraga ababyeyi be bamushyigikiye mu mpano ye kuva mu bwana bwe. Yashimiye abaterankunga bamubaye hafi anashimira itangazamakuru. Aganira na Inyarwanda.com, Timamu yavuze ko icyamushimishije cyane ari uko yitwaye neza kuri stage. Yavuze ko iki gitaramo yagikuyemo amasomo menshi. Yagize ati: "Icyanejeje ni uko nitwaye neza kuri stage ntitaye ku bwitabire bucye. Amasomo byansigiye yo ni menshi sinzi ko nayavuga aha. Uko nayakiriye (concert) yanejeje nubwo insigiye umutwaro ukomeye"

REBA AMAFOTO

Intebe zari zambaye ubusa

Kwicisha bugufi kwa Munishi n'amagambo y'ubwenge amuvamo byagaragaje ko ari umukozi w'Imana akaba n'umuhanzi w'umuhanga 

Zakayo wari Mc yabonye Timamu na Munishi binjiye nuko ati 'Abasaza baraje'

Munishi yacuranze umuziki wa Live

ANDI MAFOTO

Munishi

Munishi ubwo yari ageze i Kanombe, Noel Nkundimana na Timamu bari mu bamwakiriye

Munishi

Rev Bimenyimana Claude (ibumoso) uyobora ADEPR mu karere ka Gisagara ni umwe mu basanganiye Munishi i Kanombe

Munishi

Munishi yishimiye cyane kugera i Kigali

Munishi

Munishi mu kiganiro n'abanyamakuru

Munishi yageze bwa mbere mu Rwanda ashimira Imana ko ubuhanuzi yahawe bwasohoye anashimira Perezida Kagame

UMVA HANO 'HUMURA MWANA WANJYE' YA TIMAMU

REBA HANO 'YESU MAMBO YOTE' YA MUNISHI

AMAFOTO: Joel Sengurebe & Emmanuel Hakiziyonsenga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND