RFL
Kigali

KIGALI: Hateguwe amahugurwa y’abaramyi bo mu bihugu bitandukanye azasozwa n’umugoroba wo kuramya Imana

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/09/2017 7:01
0


Mu mujyi wa Kigali hagiye kubera amahugurwa ‘Overflow Africa Worship Conference’ y’abaramyi bo mu bihugu bitandukanye azatangira ku cyumweru tariki 10/09/2017 kugeza tariki 12/09/2017. Aya mahugurwa azasozwa n’igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana.



‘Overflow Africa Worship Conference’ ni amahugurwa yateguwe na Heavenly Melodies Africa, iri akaba ari itsinda rikorera mu bihugu bitandukanye bya Africa nka Kenya, Uganda, u Burundi n’u Rwanda. Biteganyijwe kandi ko abagize iri tsinda muri ibyo bihugu bose bazaba baje kwifatanya n'abanyarwanda muri aya mahugurwa.

Pastor Gabriel Semugeshi (Pastor G) umwe mu itsinda rutegura aya mahugurwa, yatangarije Inyarwanda.com ko aya mahugurwa azatangira ku cyumweru tariki 10/09/2017 agasozwa kuya 12/09/2017, akazajya abera kuri CLA i Nyarutarama.Kuri iki cyumweru tariki 10/09/2017 ubwo aya mahugurwa azatangira, gahunda iteganyijwe gutangira saa kumi z’umugoroba kugeza saa mbiri z’ijoro. Kuri uwo munsi kandi ni bwo hazaba umugoroba ukomeye wo kuramya no guhimbaza Imana ndetse hazabaho no kwifatanya n'abanyarwanda bose mu cyumweru cyo gushima Imana kubyo imaze gukorera u Rwanda n’abanyarwanda. 

Kuwa mbere tariki ya 11/09/2017 no kuwa kabiri tariki 12/09/2017 mu gitondo kuva saa moya (7:00 am) kugeza saa Sita z’amanywa hazajya habaho guhura kw’abaramyi ndetse n’abashumba b’amatorero atandukanye  mu mahugurwa ndetse no kungurana ibitekerezo ku murimo w’Imana. Ayo mahugurwa nayo azabera ku rusengero rwa  CLA. Insanganyamatsiko iragira iti “The Place of worship in the local church” Kwinjira muri aya mahugurwa ni ubuntu.

 

Kwitabira ibyo biganiro birareba abayobozi b’amatsinda yo kuramya no guhimbaza, abahanzi, abacuranzi n’abakora muri technique. Abandi bazitabira ni abashumba b'amatorero. naho kwinjira ni ubuntu ariko bigasaba kwiyandikisha. Kanda HANO ubashe kwiyandikisha. Nkuko bisanzwe ku munsi usoza aya mahugurwa, ku mugoroba hazabaho kuramya no guhimbaza kuva saa kumi n’ebyri kugeza saa mbiri z’ijoro. Abateguye aya mahugurwa bavuga ko azakorwa mu buryo bwa kinyamwuga mu bijanye n'umuziki.

Dudu na we azaba ahari

Overflow Africa Worship Conference kandi yatumiwemo abahanzi badasanzwe n'abashumba bo mu Rwanda nabo mu mahanga. Muri bo harimo: Timothy Kaberia uturuka mu gihugu cya Kenya, uyu akaba ari nawe muyobozi wa AFLEWO ku isi, Dudu Niyukuri w’i Burundi, Rachael Nanyangwe wo muri Zambia akaba kandi azwi ku rwego rwa Afrika, HumKay wo mu gihugu cya Uganda, Pastor David Ewagata nawe wo muri Kenya.

Fabrice Nzeyimana

Fabrice Nzeyimana nawe azaba ahari 

Abahanzi nyarwanda bazitabira aya mahugurwa ni Aime Uwimana, Kavutse Olivier n'umudamu we Amanda Kavutse. Hazagaragaramo kandi abaririmbyi bagize Heavenly Melodies Rwanda, itsinda rimaze iminsi ritozwa hano mu Rwanda. Ikindi ni uko hazagaragaramo umuco wa Afrika wiganjemo umuco nyarwanda, uw'u Burundi, Zambia, Uganda ndetse na Kenya.

Heavenly Melodies Africa ikaba yifuza ko Overflow Africa Worship Conference yaba urubuga aho abaramyi n'abashumba bazajya bahurira kugirango baganire ibibazo bakunze guhura nabyo mu matorero ndetse nuburyo byabonerwa umuti, hamwe no guteza imbere kuramya no guhimbaza mu matorero yacu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND