RFL
Kigali

KIGALI: Hagiye kubera igiterane cy'iminsi 5 kizaririmbamo abahanzi b'ibyamamare nka Patient Bizimana, Simon Kabera n'abandi

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:12/12/2018 16:55
0


Guhera tariki ya 19 Ukuboza kugeza tariki ya 23 Ukuboza 2018, mu mujyi wa Kigali hategerejwe igiterane gikomeye kizahuza abahanzi bakomeye barimo Patient Bizimana, Bosco Nshuti,True Worshipers n’abandi batandukanye ariko nanone kizanitabirwa n'abigisha bakomeye bazaba basangiza abazitara iki gitera ijambo ry'Imana.



Iki giterane cyiswe "YESU NI MUZIMA" ubusanzwe byitezwe ko kizitabirwa n’umuvugabutumwa ukomeye witwa Apostle Charles Tumwine uzaturuka muri Uganda ndetse na Pastor Kabagema Clestin umushumba mukuru wa True worship Center ari nayo yateguye iki giterane. 

True

Igiterane cy'iminsi itanu kigiye kubera muri Kigali

Ni igiterane kizabera Kibagabaga ku cyicaro cy’itorero True Worship center Church (salle ya Kiberinka). Mu kiganiro n’umushumba Mukuru w’iri torero ryateguye iki giterane, yatangaje ko bateguye iki giterane bagamije kubwira abantu ko Yesu ari muzima. Ngo bazaba kandi umwanya wo kubwira abantu ubutumwa bwiza bwa Yesu  maze bakihana bakakira Yesu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND