Bishop Niyomutakirwa Frederic wo mu Itorero Beshan Ministry yarongoye umukobwa w’imyaka 54 (hafi 60), witwa Mukundente Felisita umukristo mu itorero rya Zion Temple mu Gatenga ahazwi nko kwa Gitwaza.
Bishop Niyomutakirwa Frederic afite imyaka 26 y’amavuko. N’ubwo uyu mupasiteri arutwa cyane n’umukunzi we mu myaka,nta mpungenge afite z'ko umugore we ashobora kuba yaracuze ahubwo yizeye ko azabyara nk’uko byabaye kuri Sara uvugwa muri Bibiliya.
Njyewe nizera ntashidikanya ko Imana nkorera izampa umwana, kandi n’iyo itanamumpa ntabwo icyo ngicyo cyantandukanya n’uwo nakunze. Ari ushatse afite imyaka 15 aba ingumba akamubura (umwana) ari ufite ibiri aba ingumba akamubura, ari n’uwanjye ufite 54 hari igihe namubyara nk’uwa Sarah (umugore wa Aburahamu uvugwa muri Bibiliya wabyaye ageze mu zabukuru). Bishop Niyomutakirwa Frederic
Hano Bishop Niyomutakirwa yari kumwe n'umukunzi we
Nkuko tubikesha Izuba Rirashe, Bishop Niyomutakirwa na Mukundente basezeranye mu mategeko kuwa 23 Kamena 2016 mu muhango wabereye ku Murenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro. Nyuma yaho baje kwifotoza amafoto atandukanye basangiza abitabiriye ibirori byabo urwo bakundana.
Amategeko y'u Rwanda yabemereye kubana nk'umugabo n'umugore
Ku bantu bashobora gutekereza ko uyu mupasiteri yakunze uyu mukobwa akurikiye amafaranga, Bishop Niyomutakirwa yabamaze impungenge avuga ko umukunzi we bakundana urukundo rw’ukuri ndetse by’umwihariko akaba ataramukunze kubera amafaranga, ibyo bikemezwa nuko uwo mukobwa ngo ari umushomeri. Yagize ati:
Ntaguciye mu ijambo, njye nta mafaranga nakurikiye, narasenze hazamo Uwiteka, muri iyo myaka tumaranye muzi ari umushomeri, kandi n’ubu ni umushomeri, naba narakurikiye iki se?”
Biteganyijwe ko ubukwe bwabo nyiri zina buba uyu munsi kuwa 25 Kamena 2016 mu muhango wo gusezerana imbere y’Imana uri bubere ku Kimisagara mu rusengero Umusozi w’Ibyiringiro rukuriwe na Apotre Liliane Mukabadege.
Andi mafoto ya Bishop Niyomutakirwa n'umukunzi we
TANGA IGITECYEREZO