RFL
Kigali

Kibonge yashyize hanze amashusho ya ‘Gout’ aririmbamo ko Yesu aryoshye kurusha igisheke n’amarindazi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/05/2017 15:28
2


Mugisha Emmanuel uzwi cyane nka Kibonge muri Filime y’uruhererekane ya Seburikoko,yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ‘Goût’ aririmbamo amagambo avuga ko Yesu aryoshye kurusha igisheke n’amarindazi.



Amashusho y’iyi ndirimbo agiye hanze nyuma yo gushyira hanze amashusho ya 'Fata terefone' yishimiwe na benshi. Mu mashusho y’iyi ndirimbo ‘Goût’ hagaragaramo umunyarwenya Ramjaane kuri ubu ubarizwa muri Amerika. Hagaragaramo kandi abantu benshi baba barimo kubyinana na Clapton bishimira uburyohe buri muri Yesu.

Clapton yabwiye Inyarwanda.com ko impamvu yatumye yandika iyi ndirimbo ‘Goût’ ari ukumenyesha abantu ko kuba muri Yesu nta gihombo kirimo ahubwo ko ari uburyohe gusa. Tumubajije impamvu yakoresheje uburyohe bw’ibintu nk’amarindazi, ibisheke n’ibindi bitaza ku isonga mu biryoshye cyane kurusha ibindi byose, Kibonge yavuze ko intego ye yari ukugira ngo abantu baseke ariko banumve ko muri Yesu ariho hari uburyohe na cyane ko hari abatajya babiha agaciro.

REBA HANO 'AMASHUSHO' Y'INDIRIMBO NSHYA YA CLAPTON






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Hugues Evans 6 years ago
    credits goes 2 Slim it's a cool video 4 the first time if I'm not mistaken!.
  • Hh6 years ago
    Ngize icyo nkubwira nagutuka reka nicecekere!!!





Inyarwanda BACKGROUND