Umuririmbyi Padiri Jean François uhimbaza Imana mu njyana zikunzwe n'urubyiruko, yakoreye Bonane i Kibeho hamwe n'urubyiruko rwari mu rugendo rwo gusabira isi amahoro cyane cyane ibihugu byo karere k'ibiyaga bigari.
Iki ni gitaramo cyo mu ijoro risoza: urugendo, inyigisho n'amasesho basaba amahoro nk'uko na Papa Francis I yari yabisabye Kiliziya yose kuri uyu wa Mbere tariki 1/1/2018. Muri iki gikorwa, Padiri Uwimana Jean François yasusurukije abantu, abariririmbira indirimbo ze zinyuranye aho twavugamo; Uhoraho, Mwami ubasumba na Igitangaza.
Nkuko Inyarwanda.com twabitangarijwe n'urubyiruko rwari muri urwo rugendo abitabiriye baturukaga: Rwanda, Congo, Burundi, Uganda na Pologne. Iri huriro ritegurwa mu Rwanda n'abapadiri b'abapalotin bafatanyije n'abapadiri bashinzwe urubyiruko mu Rwanda. Uru rugendo n'amasengesho byakozwe mu rwego rwo gukomeza igikorwa Papa Jean Paul wa 2 yatangiriye Assise mu w'1986 aho yahuraga n'abahagarariye amadini atandukanye bagasabira isi amahoro.
REBA AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE I KIBEHO
Padiri Uwimana asusurutsa abitabiriye amasengesho yabereye i Kibeho
Padiri Uwimana hamwe n'abandi bapadiri bahuriye i Kibeho
Nyuma y'amasengesho bafashe ifoto y'urwibutso
TANGA IGITECYEREZO