RFL
Kigali

Kenya: Umuhanzi nyarwanda Advisor Bukuru yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Sitoki hapa’-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/06/2017 12:21
0


Mushahuri Bukuru ukoresha izina ry’umuziki rya Advisor Bukuru, ni umuhanzi nyarwanda ubarizwa mu gihugu cya Kenya ari naho akorera umuziki. Kuri ubu yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ‘Sitoki hapa’.



Advisor Bukuru ni umusore uririmba indirimbo zihimbaza Imana akaba yarabitangiye akiri muto, kuri ubu ari kubarizwa mu gihugu cya kenya mu mujyi wa Nairobi. Mu Rwanda akaba yarakoraga umurimo w’Imana muri Women Foundation Ministries na Noble Family church.

Mu muziki, amaze gushyira hanze album ye ya mbere yitwa 'Nje imbere yawe’ akaba yarayimutse mu mwaka wa 2016. Ni album yakorewe mu mujyi wa Nairobi ikaba igizwe n’indirimbo 7. Kuri ubu amaze gukora amashusho y’indirimbo ebyiri arizo: Bizashira na Sitoki hapa.

Advisor Bukuru  avuga ko yakoze indirimbo ‘Bizashira’ nyuma yo gutekereza ku bibazo abantu banyuramo bagata icyizere cyangwa bakiheba, akaba yarababwiraga ko badakwiye kwiheba kuko ibyo banyuramo ari ishuri ry’Imana ndetse na Yobu akaba yarinyuzemo kandi akarisoza neza.

Advisor Bukuru

Umuhanzi Advisor Bukuru afite gahunda yo gukorana indirimbo n'abahanzi bakomeye muri Kenya

Indirimbo ye ‘Sitoki hapa’ izaza kuri album ya kabiri ngo yayanditse ari mu masengesho atekereza uburyo abantu baza gusenga ariko bagasubirayo uko baje mu gihe yabyibazaga muri we haza iri sengesho arishyira mu ndirimbo aho yabwiye Imana ati ‘Simva imbere yawe kuko ari ntacyo nakora ntari kumwe nawe.

Kuri ubu Advisor Bukuru avuga ko ari gukora album ye ya kabiri ari nako agenda akora amashusho amwe n’amwe. Yunzemo ko afite gahunda yo gukorana indirimbo n'abahanzi bakomeye muri Kenya, yagize ati: "Ndateganya n’ibindi byinshi mu muziki wanjye, nteganya gukorana indirimbo na bamwe mu byamamare mu ndirimbo zihimbaza Imana muri iki gihugu cya Kenya."

Bukuru

Reba hano ‘Sitoki hapa’ ya Advisor Bukuru






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND