RFL
Kigali

Kenya: Eunice Njeri uririmba Gospel yatandukanye n’umugabo we nyuma y’amezi 2 bakoze ubukwe

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/02/2017 20:16
0


Umuhanzikazi Eunice Njeri ukunzwe mu ndirimbo ‘Nimekubali’ n’izindi yatandukanye n’umugabo we Isaac Mukasa nyuma y’amezi 2 bakoze ubukwe bagasezerana imbere y’Imana mu muhango wabereye muri Texas mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Umuhanzikazi ukomoka muri Kenya Eunice Njeri n’umukunzi we Isaac Mukasa uzwi nka Izzo basezeranye tariki 27 Ugushyingo 2016, ubukwe bwabo bubera mu rusengero rwa Neema Gospel church ruri muri Texas muri Amerika.Kuri ubu ariko ntabwo bakibana nk'umugabo n'umugore kuko bamaze gutandukana.

Akoresheje Instagram, Eunice Njeri yatangaje ko nyuma yo gusanga umugabo we ari undi muntu atari azi, ko yafashe umwanzuro wo gutandukana n'umugabo we Izzo nyuma yo kubyumvikanaho. Yavuze ko yafashe umwanzuro wo gusubira muri Kenya akaba ari ho akomereza umurimo w’Imana mu buryo bw’ubuhanzi. Ntabwo ariko Eunice Njeri yigeze avuga mu buryo bweruye impamvu we na Izzo batandukanye gusa yatangaje ko bombi bafashe umwanzuro wo gutandukana. Eunice Njeri yagize ati:

Tariki 27 Ugushyingo 2016, Isaac na njye (Eunice Njeri) twakoze ubukwe turasezerana (mu rusengero) ariko nyuma kuri uwo munsi hari ikintu kimwe namenye. Njye sinashoboraga kugikora (icyo kintu), umutima wanjye wari ahandi handi.(… ) Ndacyagerageza gushaka uko nasubira muri Kenya vuba na bwangu, nkaba ariho nkorera umurimo w’Imana. Abashyigikiye Isaac na njye mu bukwe bwacu, ndabashimiye cyane, Imana ibahe umugisha utagabanyije. Ku bantu mwese mwakomerekejwe n’ibyabaye, mbiseguyeho, ibyo kubana nk’umugabo n’umugore twarabiseshe (ubukwe bumeze nk’ubutarabayeho). Nta mpapuro zasinywe. Twembi twafashe umwanzuro wo gutandukana. Ndizera ko inkunga yanyu n’ubufasha bwanyu bukomeje,…

Reba hano ‘Nimekubali’ indirimbo ya Eunice Njeri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND