RFL
Kigali

Dinah Uwera, MD n'abayobozi 4 ba Groove Awards Rwanda bitabiriye ibirori bikomeye bya Groove Awards Kenya

Yanditswe na: Editor
Taliki:24/06/2018 8:49
0


Kuri iki Cyumweru tariki 24 Kamena 2018 ni bwo hatangwa ibihembo bya Groove Awards Kenya ku bahanzi n'abandi bo mu gisata cy'iyobokamana bakoze cyane kurusha abandi. Ni ku nshuro ya 13 ibi bihembo bigiye gutangwa. Ibirori byo muri uyu mwaka byatumiwemo itsinda ry'abantu 6 baturutse mu Rwanda.



Ku gicamunsi cy'uyu wa Gatandatu tariki 23 Kamena 2018 ni bwo itsinda ry'abantu baturutse mu Rwanda ryahagurutse i Kanombe ryerekeza i Nairobi muri Kenya. Ryari riyobowe na Noel Nkundimana umuyobozi wa Groove Awards Rwanda, ubusanzwe akaba ari n'umuyobozi wa Radio Umucyo. Noel Nkundimana yatangaje ko Mo Sound ari yo yatumiye iri tsinda kugira ngo ryihere ijisho ibibera muri Groove Awards Kenya, irushanwa rihatse ayandi yose muri Kenya mu marushanwa atanga ibihembo ku bahanzi bose muri rusange.

Iri tsinda ry'abantu baturutse mu Rwanda rigizwe na Noel Nkundimana, umuhanzikazi Dinah Uwera wabaye umuhanzikazi w'umwaka muri Groove Awards Rwanda 2017, umuraperi MD waheshwejwe igihembo muri Groove Awards Rwanda n'indirimbo ye 'Yaguhenda' nk'indirimbo nziza ya Hiphop, umunyamakuru Mupende Gideon Ndayishimiye, Benjamin Musoni waturutse muri Moriah Entertainment Group ndetse na Dj Spin wababanjirije kugera i Nairobi, akaba ari n'umwe mu babasanganiye ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kenya, Jomo Kenyatta International airport. 


Groove Awards Kenya

Dj Spin, MD, Dinah, Noel na Gideon ubwo bari bageze i Nairobi

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, Dinah Uwera na MD batumiwe mu biganiro kuri K24 kimwe mu bitangazamakuru byo muri Kenya. Ni n'umwanya wo kumenyekanisha indirimbo zabo. Dj Spin umwe mu bayobozi ba Groove Awards Rwanda yadutangarije ko kujyana muri Kenya itsinda ry'abantu baturutse mu Rwanda, bakitabira ibirori bya Groove Awards Kenya, ari gahunda izakomeza no mu myaka iri imbere. Yunzemo ko umwaka utaha wa 2019, hazatumirwa abantu benshi baruta abaje kuri iyi nshuro (6). By'akarusho ubutaha, ngo mu bahanzi bazatumirwa, bamwe muri bo bazanaririmba. Ati: "Yego izakomeza. Next time bazaza benshi even abahanzi bazakora performance"

Umuraperi MD yatangaje ko kugera muri Kenya ku nshuro ye ya mbere ari ibintu byamukoze cyane ku mutima by'akarusho yishimiye birenze kuba yatwawe n'indege. Yavuze ko amasezerano y'ibyo Imana yamuvuzeho arimo gusohora ndetse ngo ni itangiriro ryayo. Yagize ati: "Mu by'ukuri ubu njye ndanezerewe cyane kuko ndi gusubizwa ku byo Imana yamvuzeho kuko iri ni itangiriro ku byo yagiye imbwira, bikagusha kuri ya ndirimbo yitwa ngo 'Muguze yaguhenda' ndebye bike maze kubona nkigerayo (Kenya) gusa ni amashimwe gusa."

MD avuga ko amasezerano ye atangira gusohora

Dinah Uwera yavuze ko adashimye Imana yaba ari indashima. Hano yari abajijwe n'umunyamakuru wa Inyarwanda.com uko yakiriye kuba ari mu itsinda ryaturutse mu Rwanda ryatumiwe mu birori bikomeye bya Groove Awards Kenya. Yagize ati: "Umuntu adashimye Imana yaba ari indashima pe. "Kuri njye ibi ni ubuhanuzi burimo gusohora, sinejejwe cyane no kuza Nairobi n'ubwo nabyo ari byiza ariko impamvu inzanye ni yo inejeje cyane. Kuva mu Rwanda njya Kenya kuririmbira Imana ishimwe biruta kuzenguruka isi yose uzerera."

AMAFOTO


Noel Nkundimana hamwe na MD

Dinah Uwera

Dinah Uwera

Groove Awards Kenya

Imodoka yabatwaye kuri Hotel ibavanye ku kibuga cy'indege 

Groove Awards Kenya

Groove Awards Kenya

Ubwo bari bageze muri hotel bahawemo amacumbi


Benjamin Musoni hamwe na Dj Spin

Groove Awards Kenya

Groove Awards Kenya

Noel Nkundimana hamwe na Dj Spin

Dinah Uwera

Dina na MD ubwo bafataga amafunguro

Groove Awards KenyaGroove Awards KenyaGroove Awards Kenya

Dj Spin mu kuvangavanga imiziki 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND