RFL
Kigali

KAYONZA- Blessed Brian agiye gutaramira ku ivuko hamwe n'abahanzi b'ibyamamare bafitiwe amatsiko na benshi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/05/2015 11:15
0


Bwa mbere mu karere ka Kayonza mu ntara y’Iburasirazuba hateguwe igitaramo cya Blessed Brian kizitabirwa n’abahanzi b’ibyamamare barimo Gaby Kamanzi, Diana Kamugisha, The Blessing, Serge Iyamuremye, Pastor Gaby, Luc Buntu,Roi G, Danny Runyange n’abandi.



Iki gitaramo “Dutarame”cyateguwe n’umuhanzi Blessed Brian wo mu itorero rya New Life Bible Church Kicukiro kikazabera I Kayonza mu kigo cy’amashuri cya New Life Christian Academy kuri iki cyumweru kuwa 24 Gicurasi 2015 kuva isaa munani z’amanywa.

undefined

Diana Kamugisha yiteguye kwerekeza i Kayonza mu gitaramo cya Blessed Brian

undefined

Gaby Irene Kamanzi yiteguye gutaramira abanyakayonza

Nk’uko inyarwanda.com yabitangarijwe na Blessed Brian wateguye iki gitaramo uyu akaba amaze imyaka irenga mu muziki ariko muri uyu mwaka akaba aribwo ateguye igitaramo cye cya mbere, yasabye abanyakayonza ko bazitabira igitaramo cye kuko azaba abazaniye udushya twinshi ndetse n’abahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda bazaba bageze bwa mbere muri ako gace.

undefined

Blessed Brian avuga ko hari byinshi bishya ahishiye abanyakayonza

Yakomeje adutangariza ko kwinjira muri icyo gitaramo ari ukwishyura amafaranga ibihumbi bibiri (2000F) ku bantu bo hanze ndetse n’igihumbi(1000F) ku banyeshuri.

undefined

Itsinda The Blessing Family naryo rizaba ryabukereye

Mbere yo kuza muri Kigali, Blessed Brian yabaye cyane mu karere ka Kayonza ahamara imyaka itatu kuva mu 2000 kugeza mu 2003 akaba yarasengeraga mu itorero Revelation Church.

Iki gitaramo cye agiye gukorera I Kayonza kije gikurikira icyo aherutse gukorera I Kigali cyagaragaje urwego rwiza agezeho muri muzika nk’uko byashimangiwe na benshi barimo n’abahanzi bagenzi we basanzwe mu muziki uhimbaza Imana. 

Blessed  Brian yakoze amateka mu gitaramo cye cya mbere cyahuruje abahanzi b'ibyamamare- AMAFOTO

Brian ashyigikwe n'abahanzi bagenzi be hano barimo kumusabira ngo akomereze mu muhamagaro we







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND