RFL
Kigali

Nyagatare: Ishimwe rya Pastor Kayiranga Innocent wasimbutse urupfu agafungwa nyuma yo kuva mu bitaro

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/11/2018 10:07
3


Pastor Kayiranga Innocent, umwe mu bahanzi bakomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana by'akarusho akaba afatwa nka nimero ya mbere mu karere ka Nyagatare, afite ishimwe rikomeye nyuma y'ibihe bikomeye yanyuzemo mu minsi ishize.



Kayiranya Innocent yamamaye cyane mu ndirimbo 'Ngarutse imbere yawe' n'izindi zinyuranye. Benshi mu bantu bamutumira mu bitaramo no mu bukwe, baba bashaka ko abaririmbira 'Ngarutse imbere yawe'. Kayiranga aherutse gutangariza Inyarwanda.com ko iyi ndirimbo ye imaze kumwinjiriza asaga miliyoni 20 z'amanyarwanda. Kuri ubu uyu muhanzi afite ishimwe rikomeye ku Mana nyuma y'ibihe by'amakuba yanyuzemo mu minsi ishize.

Kayiranga yasimbutse urupfu, ajyanwa mu bitaro nyuma yaho arafungwa.

Tariki 7 Ugushyingo 2018, mu karere ka Nyagatare haguye imvura idasanzwe, urusengero rwitwa Good Foundation ruherereye mu Kagari ka Bushoga mu murenge wa Nyagatare rugwira abakristo, abantu babiri barapfa abandi bagera kuri 18 barakomereka. Mu bakomeretse hari harimo n'umuhanzi Kayiranga Innocent akaba ari n'umupasiteri mu rusengero Good Foundation rwasenywe n'imvura. Kayiranga yahise ajyanwa mu bitaro bya Nyagatare kuko yari yakomeretse cyane. Si we gusa ahubwo n'abandi bakomeretse cyane nabo bajyanywe mu bitaro bitabwaho n'abaganga.

UMVA HANO WUMVE 'NGARUTSE IMBERE YAWE' YA PASTOR KAYIRANGA

Kayiranga Innocent yivuje acungiwe umutekano n'abashinzwe umutekano aho bari bategereje ko yoroherwa bakamuta muri yombi nk'uko Kayiranga yabitangarije umunyamakuru wa Inyarwanda.com. Yadutangarije ko nyuma yo koroherwa, ku wa Mbere tariki 12 Ugushyingo 2018 yahise afungwa aho yari akurikiranyweho kwica abantu atabigambiriye dore ko ari we uyobora urusengero rwo muri Nyagatare rwagwiriye abantu bamwe bagapfa abandi bagakomereka. Ngo yamaze iminsi ibiri muri gereza. Kuri ubu uyu muhanzi afite ishimwe ku Mana kuko yagizwe umwere, ubu akaba ari iwe mu rugo mu karere ka Nyagatare. Aganira na Inyarwanda.com yagize ati: 

Nimumfashe gushimira Imana yemeye ko tunyura mu isenyuka ry'urusengero n'ubwo twabuze abantu babiri ariko abandi babayeho. Urugendo twarukomereje mu bitaro Imana iradukiza, nanone urugendo ndukomereza muri gereza, none naho mvuyeyo ahasigaye ni ugushima Imana no gutangira imirimo bushyashya. Bamfunze kuwa mbere, ngo bankurikiranagaho kwica abantu ntabigambiriye. Bamfungiye Nyagatare, kundekuye ku wa Gatatu (tariki 14 Ugushyingo 2018) mbaye umwere. 

Image result for Kayiranga Innocent amakuru

Kayiranga Innocent arashima Imana yabanye nawe mu bihe bikomeye

Good Foundation

Urusengero rwa Good Foundation rwaraguye rwica abantu babiri, abandi 18 barakomereka

Tonzi (hagati) na Satura (iburyo) basuye Kayiranga ubwo yari mu bitaro, uwo bari kumwe ni umugore wa Kayiranga

UMVA HANO WUMVE 'NGARUTSE IMBERE YAWE' YA PASTOR KAYIRANGA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kayitare 5 years ago
    Imana ishimwe yamutugaruriye twari tubuze umuntu wingira kamaro
  • Mutoni 5 years ago
    Manawe ibaze nukuri ukuntu twari tugiye kumubura kandi akiri muto
  • Ndahigwa 5 years ago
    Uyu mugabo ndamukunda imana izakomeze imuturindire gusa kuko nurugero rwiza kubakiri bato ndetse nabakuru





Inyarwanda BACKGROUND