RFL
Kigali

Kavutse Olivier n’umukunzi we Amanda Fung basezeranye imbere y’amategeko ya Canada

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/05/2016 10:31
8


Kavutse Olivier umuyobozi w’itsinda Beauty For Ashes ryamamaye mu ndirimbo'Siripurize','Yesu niwe super star' n'izindi', yasezeranye n’umukunzi we Amanda imbere y’amategeko y’igihugu cya Canada bemererwa kubana nk’umugabo n’umugore mu buryo bwemewe n’amategeko y’icyo gihugu.



Uwo muhango w’ubukwe bwabo wabaye kuri uyu wa 22 Gicurasi ubera mu mujyi wa Ottawa mu gihugu cya Canada. Kuwa 16 Gicurasi, Kavutse Olivier mbere yo kwerekeza muri Canada, yatangarije inshuti ze ko nyuma y’iminsi 5,Amanda Fung azaba ari umugore we mu buryo bwemewe n’amategeko. Icyo gihe yavuze ko Imana yamuhaye Amanda yamuhembye neza ikaba itaramwambuye, yagize ati “(Imana)Ihemba neza ntiyambura!!! 5 days until she is Mrs Kavutse, legally!!”

Kavutse Olivier

Kavutse Olivier n'umukunzi we Amanda bagiriye ibihe byiza muri Canada

Kavutse Olivier

Amanda yahaye umugabo we Kavutse impano y'ururabo

Kavutse Olivier

Kavutse Olivier

Bamwe mu bifatanyije na Kavutse na Amanda mu birori byabo

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Kavutse Olivier ubwo yavugaga ku bukwe bwe na Amanda Fung, yatangaje ko gusezerana imbere y’Imana bizabera mu Rwanda i Gisenyi tariki ya 9 Nyakanga 2016 kuri New Life Bible Church. Kuba ubukwe bwabo buzabera mu bihugu 2, yavuze ko ari mu rwego rwo kubahiriza ibihugu bombi bakomokamo.

Wonder

Kavutse na Amanda baririmbana muri Beauty For Ashes

Kavutse

Kavutse Olivier na Amanda Fung mu munyenga w'urukundo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    Ahaaa
  • 7 years ago
    Yisengereye agakecuru peee
  • rutura7 years ago
    egokooooo ngo yisengereye agakecuru hihiiii
  • hh7 years ago
    Yamaze niba ari agakecuru!Ntimukivange murukundo rw'abandi et surtout mubuzima bw'abandi!!!
  • Dadu bryan7 years ago
    lv u Amanda # brother Olivie I will be around at NEW LIFE BIBLE CHURCH #Happy marriage # #IBYO YAVUZE BIRATASHYE KUKO YABIVUZ'IDAHUBUTSE IJAMBO IMANA YIVUGIYE NTIRIKENEYE IMFASHANYO YUMUNTU BIRASOHOYE TURABIBONESHA AMASO YACU YOMBI " #WE GIVE YOU ALL THE GLORY WE WORSHIP YOUR NAME # ALL IN ALL LOVE YOU LORD JESUS COS YOU ARE FAITH # WE PRAY FOR Mrs Olivie# Plz Lord Jesus Quide , provide and annoint this familly we lv u!!!!!!!!!!!!!!1
  • Teta7 years ago
    Oh, nibyo koko, uyu mugore ari hagati yimyaka 37-45, umunyaziya ushaje uzamumenyera kuri iriya nyama ibyima munsi gato y'amaso yabo. Uyifite wese aba ari mu myaka hejuru ya 37 nibura. Just for sharing experience!
  • Ryoherwa7 years ago
    Abanyaziyakazi bararyoshya sana, niba uyumutype yarafasheho nkarimwe, ntakuntu rwose atari kumugira umugore. Keretse kwirinda kuryamana nabo, sinon iyo wibeshye ugafataho rimwe byanze bikunze umushyira mumago, keretse umukobwa bimwiturukiyeho we akakwanga. Baryoshya kubi, bazi gufata neza abagabo, kubana nabo yewe biba ari iminezero gusa. Ariko kandi banga abakene, iyo ukennye kuguta agashaka undi biroroshye!(Gusa kuribi ni abagore bose....)
  • hope7 years ago
    Korera umwana mu mirya yumve uko iwacu ducuranga sha...sorry!!! ahubwo se yakurongora utaramwumvisha uko bimera?? Urukundo nirwogere bambi, umushinwakazi-canadienne yitoraguriye igisore cyuzuye. I support the cause: L.O.V.E





Inyarwanda BACKGROUND