Kavutse Olivier umuyobozi w’itsinda Beauty For Ashes ryamamaye mu ndirimbo'Siripurize','Yesu niwe super star' n'izindi', yasezeranye n’umukunzi we Amanda imbere y’amategeko y’igihugu cya Canada bemererwa kubana nk’umugabo n’umugore mu buryo bwemewe n’amategeko y’icyo gihugu.
Uwo muhango w’ubukwe bwabo wabaye kuri uyu wa 22 Gicurasi ubera mu mujyi wa Ottawa mu gihugu cya Canada. Kuwa 16 Gicurasi, Kavutse Olivier mbere yo kwerekeza muri Canada, yatangarije inshuti ze ko nyuma y’iminsi 5,Amanda Fung azaba ari umugore we mu buryo bwemewe n’amategeko. Icyo gihe yavuze ko Imana yamuhaye Amanda yamuhembye neza ikaba itaramwambuye, yagize ati “(Imana)Ihemba neza ntiyambura!!! 5 days until she is Mrs Kavutse, legally!!”
Kavutse Olivier n'umukunzi we Amanda bagiriye ibihe byiza muri Canada
Amanda yahaye umugabo we Kavutse impano y'ururabo
Bamwe mu bifatanyije na Kavutse na Amanda mu birori byabo
Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Kavutse Olivier ubwo yavugaga ku bukwe bwe na Amanda Fung, yatangaje ko gusezerana imbere y’Imana bizabera mu Rwanda i Gisenyi tariki ya 9 Nyakanga 2016 kuri New Life Bible Church. Kuba ubukwe bwabo buzabera mu bihugu 2, yavuze ko ari mu rwego rwo kubahiriza ibihugu bombi bakomokamo.
Kavutse na Amanda baririmbana muri Beauty For Ashes
Kavutse Olivier na Amanda Fung mu munyenga w'urukundo
TANGA IGITECYEREZO