RFL
Kigali

Kavutse na Amanda mu munyega w'urukundo bashyize hanze ifoto idasanzwe y'ubutumire

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:30/04/2016 16:43
0


Mu gihe bitegura kwambikana impeta bagasezerana kubana akaramata, mu muhango uzaba mu mezi ari imbere muri uyu mwaka wa 2016, Kavutse Olivier na Amanda Fung bashyize hanze ifoto idasanzwe igaragaza gahunda y’ubukwe bwabo.



Ni ifoto bashyize hanze kuri uyu wa 30 Mata 2016, Kavutse Olivier ari kumwe n’umukunzi we w’umunya Canada Amanda Fung, bari ku igare barya umunyenga. Kuri iyo foto hagaragaraho itariki bazasezeraniraho n’aho ubukwe bwabo buzabera, bagashishikariza buri wese kuzirikana iyo tariki akazahaboneka.

Kavutse

Ubutumire bwa Kavutse Olivier na Amanda Fung mu bukwe bwabo ntibusanzwe

Imihango yose y'ubukwe bwa Kavutse na Amanda izaba muri uyu mwaka wa 2016, gusezerana mu imbere y'amategeko bizabera mu gihugu cya Canada mu kwa Gatanu uyu mwaka naho gusezerana imbere y’Imana bibere mu Rwanda i Rubavu tariki ya 9 Nyakanga 2016 mu rusengero New Life Bible Church.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND