RFL
Kigali

Kavamahanga na Mechack bahagaritswe muri ADEPR, batangiwe ubuhamya na Musenyeri Gasatura ko ari abahanuzi basobanutse

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:30/11/2015 14:49
0


Mu gihe i Rusizi mu cyahoze ari Cyangugu hakunze kuva abahanuzi bahanura ibinyoma, Musenyeri Nathan Gasatura uyobora Itorero Angilikani Diyoseze ya Butare, yahamije ko Kavamahanga Alphonse na Gatabazi Mechack ari abahanuzi basobanutse kuko bahanura iby’ukuri.



Musenyeri Gasatura ibi yabitangaje kuri iki cyumweru tariki ya 29 Ugushyingo 2015 mu gusoza igiterane cy’iminsi ibiri cyateguwe n’itorero Nazareen rya Huye. Icyo giterane cyatumiwemo abahanzi batandukanye barimo Theogene Uwiringiyimana, Thacien Titus, abavugabutumwa batandukanye barimo n’abahanuzi Mechack na Kavamahanga.

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, umuhanzi, umuvugabutumwa akaba n’umuhanuzi, Kavamahanga Alphonse wahagaritswe mu itorero rya ADEPR azira gushaka gushinga itorero mu buryo butemewe, yadutangarije ko muri icyo giterane yatumiwemo azigisha ku mbaraga y’ikabutura y’imbere, aho aba avuga umutima ukwiriye kutarangwa n’ikizinga. Nyuma yo gutangaza ibyo, hari hamwe batangaje ko Bishop Gasatura adashobora kuzitabira igiterane kizavugirwamo ubwo butumwa.

Icyo giterane kitabiriwe n'abantu batari bake

Muri icyo giterane, Kavamahanga Alphonse nyuma yo kubwiriza, yarahanuye, ahamiriza abitabiriye icyo giterane ko ibyo ababwiye atabyitekerereje ku giti cye ahubwo ko yabihawe n’Imana. Mu buhanuzi bwe, yavuze ko i Huye, hagiye kuvuka abantu b’abakire k’urwego rwo hejuru kuburyo bazatunga za Miliyari.

Umuvugabutumwa Kavamahanga yahanuye ko i Huye hagiye kuvuga abaherwe bazatunga za Miliyari

Nyuma ya Kavamahanga,ahagana isaa kumi n’imwe z’umugoroba, Bishop Nathan Gasatura, umwepiskopi w'itorero Anglican mu Rwanda, Diyosezi ya Butare yakurikiyeho abanza gushimira cyane Kavamahanga ku nyigisho ze nziza yari amaze kwigisha avuga ko zamufashije cyane. Yahise amwemerera inkunga y’ibihumbi 200 y’amanyarwanda(200.000Frw) azifashisha mu ivugabutumwa ndetse anamutumira kuzajya kwigisha mu itorero rye rya Angilikani.

Musenyeri Nathan Gasatura yahamije ko Kavamahanga na echack ari abahanuzi basobanutse(Photo net)


Musenyeri Nathan Gasatura yigishije muri icyo giterane, atera inkunga Kavamahanga y'ibihumbi 200

Nyuma ya Bishop Nathan Gasatura, hakurikiyeho umuhanuzi Gatabazi Mechack wahanuye Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 habura umwaka n’amezi 3 ngo ibe. Umuhanuzi Mechack kuri ubu ufite ubuhanuzi bushya ku Rwanda bw’ubukire n’amahoro arambye, yahoze muri ADEPR nyuma aza gutengwa. Kuri ubu ayoboye umuryango Christian Life Ministries. Nk’uko tubikesha rushyashya, Mechack  yabwiye abari muri icyo giterane ko ubuhanuzi nyabwo ari nabwo ahanura, buri muri Bibiliya bityo umuhanuzi w’ukuri ari Bibiliya.

Umuhanuzi Mechack yitabiriye icyo giterane yongera guhanura

Ibyo Gatabazi Mechack yatangaje bikaba bihuye n’ibyo aherutse gutangariza umunyamakuru wa Inyarwanda.com aho yavuze ko nyuma y’igihe atumvikana mu guhanurira igihugu, ahagurukanye ubuhanuzi/ubutumwa bushya yahawe n’Imana kandi bukaba bushingiye muri Bibiliya kuko ariyo ikubiyemo ubuhanuzi bw’ukuri.

Benshi mu bitabiriye icyo giterane, bahagiriye ibihe byiza


Korali yaturutse muri Angilikani Huye yavuze ubutumwa mu ndirimbo


Pastor Jerome Rutagengwa uyobora Nazaren Church yateguye icyi giterane


Thacien Titus n'umugore we bitabiriye icyo giterane


Elvanie Uyisenga yatanze ubuhamya bw'ukuntu yagize ibyago uruganda rwe rugashya rugahiramo miliyoni 11 ariko Imana igakomeza kumuba hafi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND