RFL
Kigali

Karen Uwera yifashishije impano y'ubuhanzi yahawe anyomoza satani uherutse kumwongorera akamuca intege

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/11/2017 11:40
0


Uwera Karen yashyize hanze indirimbo nshya yise 'He will do it' ikubiyemo ubutumwa bunyomoza ibyo yongorewe na satani wamubwiye ko amasezerano yahawe n'Imana atazasohora na cyane ko ngo hashije igihe kinini.



UMVA HANO 'HE WILL DO IT' YA KAREN UWERA

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Uwera Karen yavuze ko muri iyi ndirimbo ye nshya 'He will do it' harimo ubutumwa bunyomoza satani, bukongerera imbaraga abizera Imana. Yakomeje avuga ko iyi ndirimbo yayihawe n'Umwuka Wera ayihabwa ari mu bihe bikomeye byo kugeragezwa na satani wamubwiraga ko amasezerano Imana yamuhaye adateze gusohoa. Uwera Karen yagize ati:

Ni message inyomoza satani ikongera imbaraga abizera. Mwuka Wera yayimpaye satani amaze kunyongorera ashizeho n'ibimenyetso ko ubuhanuzi bwatanzwe ku buzima bwanjye butazasohora ndetse n'amasezerano Imana yampaye atazasohora, anyibutsa igihe gishize narasengeye ibintu runaka bikaba bitarasohora. Ni indirimbo yaje mbwira satani ko Imana yanjye ari God of Excellence and permanence ibyo itanga ari iby'iteka kandi izakora ibyo yavuze. 

Uwera Karen

Umuhanzikazi Uwera Karen

UMVA HANO 'HE WILL DO IT' YA KAREN UWERA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND