RFL
Kigali

Karekezi Corneille utemera kwishyuza mu bitaramo bya Gospel, yateguye igitaramo aho uzitabira wese azatahana Album ye ku buntu

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:5/01/2017 11:13
0


Umuhanzi Corneille Karekezi ni umugabo wibera mu gihugu cya Nigeria aho akorera imirimo isanzwe ndetse akanahakorera umuziki, kubwe ntiyemera ko umuntu yagurisha impano yahawe arinayo mpamvu yateguye igitaramo cyo kumurika album ye aho uzitabira wese azacyura album ye uko yakabaye ku buntu.



Corneille Karekezi ni umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, kuri ubu akaba yujuje album ya kabiri nyuma y’iya mbere yise ‘Akira iyi ndirimbo ngutuye Yesu’ kuri ubu akaba agiye kumurika album ye ya kabiri yise ‘Njye ndi umugeni wawe Yesu’, ari nayo agiye kumurikira mu mujyi wa Kigali aho buri wese uzitabira iki gitaramo cye azabasha kwegukana CD ya Album ye ku buntu.

Inyarwanda.com yaganiriye na Karekezi Corneille tumubaza impamvu igitaramo cye kizaba ari Ubuntu ndetse akagerekaho no gutangira ibihangano bye ku buntu, adutangariza ku bwe asanga gucuruza impano umuntu yahawe n’Uwiteka atari byo. Yagize ati “Haranditse ngo mwaherewe Ubuntu mujye mutangira ubundi.” Uyu muhanzi yirinze kugira uwo atunga agatoki ngo amugaye mu bategura ibitaramo byo kuramya no guhimbaza Imana bakishyuza avuga ko buri wese agira uko afata ibintu ariko ko we nka Corneille akaba asanga ari ibintu bidakwiye.

karekezi corneilleAlbum ya mbere ya Corneille yayimurikiye muri Serena Hotel muri 2015

Iki gitaramo cyo kumurika album ya Corneille Karekezi giteganyijwe kubera mu ‘Akagera Hall, Kigali conference and Exhibition Center” ahahoze ari muri Camp Kigali, kuri iki cyumweru tariki ya 8 Mutarama 2017 guhera saa kumi n'imwe z’umugoroba, kwinjira akaba ari Ubuntu ndetse buri wese uzabasha kucyitabira akazahabwa CD ya album ye. Muri iki gitaramo kandi hazaririmba abandi bahanzi barimo  Alexis Dusabe ndetse na Dominic Nic Ashimwe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND