RFL
Kigali

Karangwa Dieudonne Shabani afatanyije na Luc Buntu agiye gusohora alubumu ye “Mfite ubuhamya”

Yanditswe na: Editor
Taliki:25/07/2014 22:21
1


Kuri iki cyumweru tariki ya 27/7/2014 muri Serena Hotel kuva saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba, nibwo Luc Buntu azamurika alubumu ye ya mbere yise “Mfite ubuhamya” mu gitaramo cyo kuramya Imana afatanyije n’umuhanzi Dieudonne Karangwa, wamenyekanye cyane mu indirimbo “Papa Jesus”.



“Mfite ubuhamya” ni alubumu igizwe n’indirimbo 15, muri zo 12 zikaba zarannditswe na Luc Buntu izindi 3 zanditswe zinahimbwa na Lindsey Doland ukomoka muri Canada, mu gace ka Calgary. 

shaban

Shabani ufatwa n’kimwe mu nkingi za Muzika hano mu Rwanda yatangiye kuririmba cyera aho umuziki wa gospel utari wagateye imbere ngo unamenyekane, aho yaririmbye zimwe mu ndirimbo zakunzwe cyane nka “Papa Jesus”, “Golgota”n’izindi nyinshi. Akaba umugabo ufite umugore n’abana, akaba ari umuhimbyi w’indirimbo zihimbaza Imana kandi akaba n’umucuranzi mwiza wa Guitar ndetse akaba n’umuvugabutumwa.

luc

Luc Buntu asengera kuri New Life Bible Church, akaba yaramenyekanye muri Singiza Music Ministries (NUR) yayoboye imyaka myinshi, akaba yarafashije iri tsinda gusohora alubumu ya mbere yakunzwe cyane yiswe “Tukumenye”. Ni umwe kandi mubantu bategura bakanayobora ijoro ryo kuramya Imana no kuyihimbaza ryitwa Aflewo Rwanda aho ubu ari Coordinator na Music Director wa Aflewo Rwanda. Yanagaragaye aririmba muri “Rwanda Shima” akaba ubu ari nawe Music annd Worship Coordinator wa Rwanda Shima 2014 hamwe na Kigali harvest crusade ya Reinhard Bonnke. 

Iki gitaramo kandi kizagaragaramo itsinda ribyina ryitwa Shinning Stars drama team ryo muri Restoration church Remera hamwe na Africa New Life Children Choir yakoze ibitaramo byinshi mu gihugu cy’ubwongereza umwaka ushize. Kwinjira muri kino gitaramo bikaba ari amafaranga ibihumbi bitanu (5000Frw).

 Patrick Kanyamibwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Blsng9 years ago
    Amen...Yesu azakwigaragarize!indirimbo zawe ziramfasha!God be with u





Inyarwanda BACKGROUND