Itorero Kanombe worship centre riyoborwa na Bishop Bihashya John Poda ryateguye igiterane cy’ivugabutumwa kizamara iminsi irindwi kuva tariki 10 Nzeri kugeza tariki 17 Nzeri 2017.
Ni igiterane gifite insanganyamatsiko igira iti ‘Uwo munsi nzegura ihema’ ikaba iboneka muri Bibiliya mu gitabo cya Amosi 9:11. Nkuko Inyarwanda.com yabitangarijwe na Dusabe Juliet ushinzwe gutangaza amakuru muri Kanombe worshio centre, muri iki giterane hazaba hari abahanzi banyuranye barimo Dusabe Juliet, Butera Deborah na John P.
Hazaba hari kandi n’amakorali arimo; From Glory to glory worship team, Injiri Military choir, Shallom n’abandi. Muri weekend iki giterane kizajya kiba kuva saa kumi kugeza saa moya naho mu yindi minsi kibe saa kumi n’imwe kugeza saa moya z’umugoroba. Kwinjira ni ubuntu ku bantu bose. Bishop Bihashya John Poda ni umwe mu bavugabutumwa bazigisha ijambo ry'Imana muri iki giterane.
Bishop Bihashya John Poda
Umufasha wa Bishop Bihashya John Poda
Dusabe Juliet na Deborah Butera bazaririmba muri iki giterane
Igiterane cya Kanombe worship centre
TANGA IGITECYEREZO