RFL
Kigali

Kanombe: Bihashya John Poda yimikiwe kuba Apotre atangaza ko agiye kurwanya amasega-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/11/2017 14:50
0


Bihashya John Poda wari usanzwe ari Bishop, akaba umushumba mukuru w’itorero Worship centre ku isi, yamaze kwimikwa agirwa Intumwa y’Imana. Kuri iki Cyumweru tariki 12/11/2017 ni bwo yagizwe Apotre (Intumwa y’Imana) asukwaho amavuta n'umunyamerika Apostle Banks Trevor.



Uyu muhango wo kwimika Apotre Poda wabereye i Kanombe ku cyicaro gikuru cy'itorero Worship Centre, witabirwa n'abapasiteri benshi bari baje gushyigikira mugenzi wabo John Poda wagizwe Intumwa y'Imana. Bihashya John Poda wari usanzwe ari Bishop, ni umwe mu bapasiteri bamaze igihe kinini mu murimo w'ivugabutumwa ndetse benshi bakaba bamutangira ubuhamya ko yari akora inshingano nk'iz'Intumwa dore ko hari benshi mu bapasiteri yahuguye. 

Apotre Bihashya John Poda amaze gutangiza amatorero anyuranye akayaba abo yahuguye bakayayobora nk'abayobozi bakuru bayo. Nkuko yabitangarije Inyarwanda.com Apotre Bihashya John Poda amaze gutangiza amatorero hirya no hino mu Rwanda aho twavuga mu Burasirazuba, mu Burengerazuba no mu mujyi wa Kigali. Yavuze kandi ko ayo matorero yayahaye abashumba yatoje kugeza ubu bakaba bayayobora neza.

Apotre Bihashya John Poda

Apotre Poda yimitswe na Apostle Banks Trevor

Nyuma yo gusukwaho amavuta yo kuba Intumwa y'Imana mu muhango wayobowe n'umunyamerika Apostle Banks Trevor, Apotre Bihashya John Poda yabwiye abanyamakuru ko agiye gukora ibiri mu muhamagaro w'Intumwa, akarinda ubutumwa bwiza n'inyigisho nzima, agahangana n'amasega aza kwiba mu izina ry'Umwami Yesu. Yakomeje avuga lo azarwanya n'ibindi byose bishobora kuyobya itorero. Yagize ati: 

Ubundi umuhamagaro w'Intumwa ni uwo kurinda ubutumwa bwiza, inyigisho nzima, guhangana n'ibintu byose bishobora kuyobya itorero no kurikura mu murongo waryo, rero uyu munsi nahawe amavuta ari bwo bubasha bw'Umwuka Wera bwo kubasha kurengera no kurwanirira itorero mu bubasha bw'Umwuka mu buryo bw'ubutumwa bwiza bw'inyigisho nzima, muri rusange ku itorero, igihugu no muri kino gihe kibi cy'inyigisho zipfuye kandi ziyobya, inshingano nyamukuru mfite mpawe ni iyo kwigisha inyigisho nzima no kwamamaza inyigisho nzima nkuko ziri muri Bibiliya, ibyo bizarinda itorero ubuyobe, bizarinda itorero amasega aza kwiba mu izina ry'Umwami Yesu, ibyo rero ni inshingano ikomeye kandi ndabishimira Imana. 

Apotre Bihashya John Poda

Apostle Banks Trevor ni we wimitse Apotre Poda

Abajijwe uko azarobanura abigisha b'ukuri n'ab'ibinyoma ari bo yise amasega, Apotre Bihashya John Poda yavuze ko azibanda mu kwigisha ijambo nkuko riri muri Bibiliya ntakugoreka ubutumwa bwiza hagamijwe inyungu zinyuranye. Yunzemo ko hari abimikwa kubera inyungu bashaka kugeraho ariko hakaba n'abandi bimikwa kubw'umuhamagaro bafite. Yagize ati: "Umuhamagaro twahamagariwe si uwo kwiyubaka no kwigeza ku nyungu runaka ahubwo ni uwo kuzamura ubwami, kubw'iyo mpamvu Yesu yaravuze ngo mureke urukungu rukurane n'amasaka nta kundi twabigenza ariko Umwuka w'Imana arahari icyo twakora twebwe ni uguhagarara mu muhamagaro tukavuga ubutumwa bwiza uko twabuhawe hanyuma abo gukizwa bazakizwa urukungu ruzakurana n'amasaka, igihe cy'Umwami ni cyo kizakemura icyo kibazo."

Apotre Poda ateganya gukora iki mu kurwanya amakimbirane yugarije amatorero menshi?

Yagize ati: "Amakimbirane ntabwo aterwa no kwimikwa ntabwo aterwa n'amavuta ahubwo aterwa n'ubumenyi buke, iyo utazi ikintu uba ugomba kugikoresha nabi, icyo tugomba gukora ni ugushyira ingufu mu nyigisho kugira ngo twigishe abantu ibikwiriye, ese umuntu ahamagarwa ate, ahamagarwa ryari, ese yoherezwa ryari, ategurwa ate, izo nyigisho zose zirahari turazifite no mu byanditswe zirimo. Nta muntu wiyohereza, niba habayeho guhamagarwa no koherezwa habaho no gutegurwa. Icyo tugomba gukora rero kugira ngo ayo makimbirane ashire ni ukumara ubujiji cyangwa ubumenyi buke mu bafite imihamagaro. Ntabwo ari ngombwa cyane kubohereza mu mashuri ya Bibiliya na hano mu matorero twabikora kuko itorero ubwaryo ni ishuri rya Bibiliya."

Apotre Bihashya John Poda

Ni umuhango witabiriwe n'abapasiteri benshi

Kuba Apotre hari ababikoresha nk'iturufu yo kuyobora itorero kugeza upfuye, Apotre Poda we bimeze gute? Yagize ati:

"Ubundi umuhamagaro w'ivugabutumwa ni umuhamagaro umuntu ahabwa, ntagira igihe awuvamo ariko ibintu bijyanye no kuyobora bigira igihe cyabyo ntabwo ari ngombwa guhora mu buyobozi. Umurimo ushobora kuwukora ariko ntabwo ushobora kuyobora iteka ryose, ni yo mpamvu hariho kurera abazagusimbura. Kudakora ibyo ni ukunanirwa ni naho haturuka ya makimbirane. Nibaza ko umuntu ushobora kunanirwa gutoza abazamusimbura aba yibeshye, ni nawe ushobora kuba agiye guteza ya makimbirane dukunze kubona mu matorero ariko n'umwami Yesu ubwe yamaze imyaka 3 atoza abazamusimbura amaze kubatoza, abaha imbaraga arabimika abaha Umwuka Wera arangije abasigira umurimo arabizera.

Bishop Vuningoma Dieudonne asanga kwimikwa kwa Apotre Poda ari umugisha ku itorero rya Kristo

Bishop Dieudonne Vuningoma uri mu bayobozi b'Ihuriro mu Rwanda ry'amatorero n'amadini akaba n'umwe mu batangije umuryango Authentic World Ministries yabyaye Zion Temple aherutse kwirukanwamo, ni umwe mu bitabiriye umuhango wo kwimikwa kwa Apotre Poda. Bishop Dieudonne yabwiye Inyarwanda.com ko kwimikwa kwa Apotre Poda ari ikimenyetso cy'uko igihe kigeze ngo kwagura amarembo akajya gutangiza amatorero mu bihugu binyuranye. Yagize ati: 

Kwimikwa kwa Apostle Poda ntabwo ari grade abonye ni umurimo, ni ubusanzwe yakoraga umurimo w'igishumba kandi agashumba benshi ari byo bita Bishop ariko noneho Imana imuganirije imwereka ko igihe kigeze cyo kwagura amarembo akajya gutangira amatorero mu bihugu bitandukanye. Si n'icyo gusa hari n'ikindi kiri mu mutima we cyo kugenda ahugura abandi bashumba kugira ngo bahagarare neza mu bihe turimo bashobore kuvuga ubutumwa neza, ibyo rero bigaragaraza ko Apostle Poda amenye neza ibihe turimo kandi arebye kure kuruta benshi kandi noneho Imana yamuganirije imubwira ko agomba guhaguruka mu mavuta nk'Intumwa. 

Pastor Patrick Twagirayezu uyobora itorero Calvary Temple mu Rwanda yavuze ko kwimikwa kwa Apotre Poda ari urundi rwego mu buryo bw'Umwuka, ati:

"Pastor Poda ni inshuti yanjye, tumaze imyaka 22 tubana nk'inshuti dufatanya akazi k'Imana. Asanzwe ari yo mirimo akora, ubu rero ni ukumubona nk'Intumwa, imirimo ye tukavuga ngo ariko umuhamagaro n'impano yawe uri intumwa, twaje kwemeza umuhamagaro w'Imana ku bugingo bwe. Kumusengera no kumwimika ni urundi rwego mu buryo bw'umwuka yakiriye mu kwagura umurimo ahamagariwe kandi yari asanzwe akora. Bigiye kumuha imbaraga zo gukorera mu rundi rwego" 

Apotre Bihashya John Poda

Abakristo benshi bari bitabiriye umuhango wo kwimika Apotre Poda

Kanombe Worship centre

Umufasha wa Apotre Bihashya John Poda

AMAFOTO: Kwizera Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND