RFL
Kigali

KAMPALA: Apotre Mutesi Josephine yarushinganye n’umuhanuzi Christopher ufite umugore i Kigali

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:30/05/2017 8:31
17


Inkuru itari kuvugwaho rumwe na bamwe mu bakristo ni ubukwe buherutse kubera muri Uganda mu mpera z’icyumweru duteye umugongo tariki 27 Gicurasi 2017 aho Apotre Mutesi Josephine yambikanye impeta n’umuhanuzi Christopher ufite umugore i Kigali.



Apotre Mutesi Josphine ni umukobwa watangije itorero ryitwa Jehovanis rifite icyicaro i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali, uyu Mutesi akaba yarimitswe nk’Intumwa y’Imana mu mwaka wa 2012. Mu mpera z’iki Cyumweru, muri Uganda habereye ubukwe bwakozwe mu ibanga bwa Apotre Mutesi na Pastor Christopher.

Amakuru yizewe agera ku Inyarwanda.com ni uko umuhanuzi Christopher afite umugore ku Gisozi mu mujyi wa Kigali ndetse bakaba batarigeze batandukana mu buruo bwemewe n'amategeko dore ko nta gatanya (Divorce) bigeze bahabwa na Leta. Usibye kuba Christopher ari umuhanuzi, ngo ni n'umupasiteri ufite itorero rikorera i Kigali.Muri iyi minsi ariko, ngo Christopher yari amaze igihe akorera ivugabutumwa mu itorero Jehovanis.

Apotre Mutesi Josephine

Apotre Mutesi na Pastor Christopher bakoreye ubukwe muri Uganda

Umwe mu nshuti zabo za hafi by’umwihariko akaba inshuti ya Apotre Mutesi yabwiye Inyarwanda.com ko ababajwe cyane n’ibyo Apotre Mutesi akoze agashakana n’umugabo ufite umugore, byongeye akabikora atwite, yagize ati: “Uyu mugabo (Christopher) afite umugore batuye ku Gisozi, ntiyigeze atandukana n’umugore we basezeranye, Mutesi akaba anatwite kandi arahanura by’ukuri pe”

Andi makuru atugeraho ni uko uyu muhanuzi Christopher asanzwe afite ingeso y’ubushurashuzi. Ikindi kitari kuvugwaho rumwe ni uburyo Christopher na Apotre Mutesi bagiye gukorera ubukwe muri Uganda mu gihe bombi ari abanyarwanda, bamwe bakabihuza no kuba baranze gukorera amahano mu Rwanda. Biteganyijwe ko nyuma y'ukwezi kwa buki,aba bombi (Apotre Mutesi & Pastor Christopher)bazagaruka i Kigali bagakomeza umurimo w'Imana mu itorero Jehovanis ryatangijwe na Apotre Mutesi Josephine umaze imyaka itanu ari Apotre.

Apotre Mutesi Josephine

Apotre Mutesi n'umukunzi we Christopher barebana akana mu jisho

Apotre Mutesi Josephine

Byari ibyishimo bikomeye kuri Apotre Mutesi na Pastor Christopher

Apotre Mutesi Josephine

Apotre Mutesi n'umukunzi we Pastor Christopher






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mbonimpa Aimé Emmanuel 6 years ago
    Nzaba mbarirwa iby'aba bahanuzi.
  • 6 years ago
    amahano aragwira!! Ngo Apotre? washyingiwe atwite? ku mugabo w'umuhanuzi, w'umu pasitoro, ufite undi mugore i Kigali?? Ndumiwe koko!!!!
  • jama6 years ago
    indaya gusa
  • senga6 years ago
    Isi irashize.abasenga by'ukuri musenge cyane!
  • Rita6 years ago
    Ndababaye. Mutesi ibyo ukoze ni ibiki koko? Numwuka ukurimo?
  • Joshua6 years ago
    Ni amahano oui ariko nyine iyo inzira zijya i siyoni zasibamye mu mitima abantu batangira gukora uko babwirizwa n'umubiri n'amarangamutima kuko icyakabayoboye kiba kitagihari. Sorry for the church
  • aline6 years ago
    yewe ndabona ninda arimvutsi!!!! umvako amahano yingirwa bakozi bimana agwira, ibibabyita kuyikora mujisho pe
  • fififi6 years ago
    Satani yahagurukiye itorero nukuri nimushyire amavi hasi turirire umurimo,guhanura nogusambana ntaho bihurira kuko Imana ijya ihagarara kubitugu byabapfapfa ikavuga,ubwo rero bazagaruke bagume babe ibyapa biyobora abagenzi
  • Alice6 years ago
    Disi Ndababaye! Aba bose n'abakozi b'Imana kuburyo mutakumva, Gusa Christopher we arahemutse cyane kuko asize umugore w'umunyamahoro!
  • zzzz6 years ago
    Egoko bahanuzi wee.... Mutesi koko!!! Chtistopherwe sibintunguye ashurashura henshi gusa Imana izabahane mubere abandi ikutegererezo kuko muri inkozi zibibi nawe watwita se Mutesi we hahabababhahab
  • Betty 6 years ago
    Mbabajwe na bahasengera!!! Mukomeze mutange amaturo babone ayo kuzajyana ku byarira hanze no kuryoshya
  • 6 years ago
    Niyo mpamvu ntamwana wumuntu wansengera nzisengera kugiti cyange Adeper ibisambo aba potre ubusambanyi nzabandora ndi Rwanda
  • Safa6 years ago
    Erega nabonye abiyongoza byose birukira uganda. ngaho abemezanya ngo barongorwe hanyuma bajye kwiturira uganda. ahaaa
  • Karangwa6 years ago
    Ariko ubundi mugendera kuki mwemeza ko umuntu ari umukozi w'Imana? Kuko ahanura bikaba?n'abapfumu bararagura bikaba! Kuko bakora ibitangaza? Nabadayimoni babasha kubikora! Kuko bavugaga ngo mwami mwami! Yesu yavuze ko hari abo azirukanira imbere ye bitwaje icyo ababwire ati sinigeze kubamenya! Ariko Yesu Kristo aratubwira ngo "Muzabamenyera ku mbuto zabo!"(matayo7:16), imbuto gusa ntakindi! Ibindi byose na Satani abasha kubyigana, guhanura, kubwira mu izina rya Yesu, kuvuga mu ndimi, gukora ibitangaza ibyo byose Satani abasha kubyigana ngo ayobye n'Intore niba bishoboka ariko ntabasha narimwe kwera imbuto zo gukiranuka! Ibyo naho yabyihata ntabibasha, niyo yigize nk'ukunda, urukundo rwe rwuzuye uburyarya, ntibitera kabiri rukajya ahabona, imbuto bera nizo zitwemeza uwo bakorera!
  • ben6 years ago
    mwibiha Kuko twese twambaye umubiri kubumukozi wimanase bivuga kutageragezwa nasatan ? ahubwo imana ibababarire
  • 6 years ago
    birabaje p aho abakozi b'Imana basigaye bakora ibintu nkibi
  • Deborah5 years ago
    Arrêtez ds juger !! Twese turi abanyabyaha !! Niba barakoze amakosa c’est entre eux et Dieu !! Et vous ? nta makosa mwakoze ? Nta byaha mukora? Mutuze!! Mubasengere nabo ni abantu!!





Inyarwanda BACKGROUND