RFL
Kigali

Kampala:Korali Source of Salvation igeze kure imyiteguro yo kumurika album ya mbere 'Ubwihisho ni Yesu'

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/04/2018 10:45
0


Korali Source of Salvation ikorera umurimo w'Imana mu itorero rya Gate of Lamb riherereye i Kampala-Kansanga muri Uganda, igeze kure imyiteguro yo kumurika album yabo ya mbere bise 'Ubwihisho ni Yesu'.



Korali Source of Salvation igizwe n'abanyarwanda basengera mu itorero Gate of Lamb riyobowe na Pastor Elie Muhirwa. Iyi korari yatangiye mu mwaka wa 2014 ifite abaririmbyi 8 gusa. Igenda yaguka umunsi ku wundi dore ko kuri ubu ifite abaririmbyi 45. Muri iyo myaka isaga 4 ishize bagiye bahimba indirimbo nyinshi zigera kuri 30 ubu bakaba bari gukora Album yabo ya 1 izaba yitwa Ubwihisho ni Yesu izaba igizwe n’indirimbo 8.

Source of Salvation

Source of Salavation choir 'Korali Isoko y'Agakiza'

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, DieuMerci Mugwaneza umwe mu bayobozi ba korali Source of Salvation, yadutangarije ko muri uyu mwaka wa 2018 bafite ibikorwa byinshi barimo gutegura harimo ivugabutumwa mu ndirimbo hirya no hino mu bihugu bitandukanye, ndetse hakaba hari n'igitarano cyo kumurika Album yabo ya mbere giteganyijwe mu kwa 10 kw’uyu mwaka wa 2018 no gukora amashusho y'iyo Album.

Mbere y'uko basohora album yabo ya mbere mu gitaramo bazakora mu mpera z'uyu mwaka wa 2018, kuri ubu Source of Salvation choir bari gusongogeza abakunzi b'indirimbo za Gospel indirimbo zizaba ziri kuri album bagiye kumurika 'Ubwihisho ni Yesu'. Magingo aya indirimbo babanje gushyira hanze ni ebyiri, akaba ari 'Iratwibutse' ndetse n'indi yitwa 'Baaba Wastahili'.

Source of SalvationSource of SalvationSource of SalvationSource of Salvation

Bamwe mu bagize korali Source of Salvation y'i Kampala

UMVA HANO 'IRATWIBUTSE' YA SOURCE OF SALVATION CHOIR

UMVA HANO 'BAABA WASTAHILI' YA SOURCE OF SALVATION CHOIR







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND