RFL
Kigali

Kalimba Julius yasohoye indirimbo nshya 'Nyir'ingabo' itandukanye n'izindi amenyereweho-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/02/2018 12:40
0


Kalimba Julius umwe mu barambye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Nyir'ingabo'. Ni indirimbo ifite umwihariko uyigereranyije n'izindi amenyereweho dore ko ituje cyane mu gihe amenyerewe mu ndirimbo zihuta n'izibyinitse.



Ntajya ananirwa, Ntacyamunanira, Ntibeshya n'izindi zinyuranye, ni zimwe mu ndirimbo zibyinitse za Kalimba Julius. Kuri ubu ariko Kalimba Julius yasohoye indirimbo nshya yo kuramya Imana ayita 'Nyir'ingabo', akaba ari indirimbo wakwiyambaza igihe wihereranye n'Imana urimo kuyiramya cyangwa se uri mu bihe by'amasengesho.

Mu kiganiro na Inyarwanda.com Kalimba Julius ubarizwa mu itorero God is Able yadutangarije ko uyu mwaka wa 2018 afite gahunda nshya mu muziki we aho agiye kujya ashyira hanze indirimbo nshya buri kwezi. Ku ikubitiro ahereye ku ndirimbo ye nshya'Nyir'ingabo'. Yanavuze ko yifuza kumurika album nshya muri uyu mwaka wa 2018. 

UMVA HANO 'NYIR'INGABO' YA KALIMBA JULIUS

Kalimba Julius ni umwe mu batangiye umuziki wa Gospel cyera muri za 2005. Yaje gusa n'ubuze mu muziki kubera amashuri yari ahugiyemo dore ko yigaga muri Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK) ndetse akaba yari afite n’ibindi bikorwa binyuranye yagiye aha umwanya uhagije birimo n’ubukwe. Kuri ubu rero ari gukora cyane aho agiye kujya asohora indirimbo nshya buri kwezi, akaba ari gahunda nshya yihaye nyuma yo gukora igitaramo yise 'Come back' cyabaye mu mpera za Kamena 201 agatangaza kumugaragaro ko agarutse mu muziki nyuma y'imyaka 7 yari amaze acecetse.

UMVA HANO 'NYIR'INGABO' YA KALIMBA JULIUS







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND