RFL
Kigali

Kagabo Prince arasaba abakristo bo mu Rwanda kwimakaza injyana gakondo mu itorero rya Kristo-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/03/2017 9:35
0


Umuhanzi Kagabo Prince yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Yesu niyamamare’ iri mu njyana gakondo aboneraho gusaba abakristo bo mu Rwanda kwimakaza injyana gakondo mu itorero rya Kristo.



Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Kagabo Prince usengera mu itorero rya Zion Temple mu Gatenga, yadutangarije ko igihe kigeze, abakristo bo mu Rwanda bagahagurikira guhimbaza Imana mu njyana yabo ya gakondo. Akomeza avuga ko bakwiye kwibuka ko bitari impanuka kugira ngo bavuke ari abanyarwanda.Yunzemo ko mu biranga umunyarwanda harimo no guha agaciro umuco w'igihugu cye. Yagize ati:

"Harageze y’uko abakristo tudahagurukira guhimbaza Imana mu njyana z’amahanga kandi gakondo ari iyacu. Ntibyari impanuka kuvuka uri umunyarwanda kandi mu biranga umunyarwanda ni uko umuco ari uwacu, gakondo tuyimakaze mu itorero rya Kristo, Zaburi 150."

REBA HANO 'YESU NIYAMAMARE' YA KAGABO PRINCE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND