Umuhanzi Kagabo Geofrey yamaze gushyira hanze amashusho y'indirimbo 'Imbaraga' yakoranye na Gentil Bigizi uzwi nka Kipenzi umuhanzi muri iyi minsi ukunzwe cyane mu ndirimbo 'Imvugo yiwe'.
Iyi ndirimbo 'Imbaraga' ya Kagabo Geofrey yakoranye na Kipenzi, ni yo ya mbere uyu musore Kagabo Geofrey akoze muri uyu mwaka wa 2018. Ni indirimbo ije isanga 'Ndagushima' yakoze muri 2017 mu rwego rwo gushima Imana yamufashije agasoza icyiciro cya kabiri cya kaminuza nyuma y'urugendo rutoroshye yanyuzemo mu myigire ye.
TANGA IGITECYEREZO