RFL
Kigali

Kagabo Geofrey yashyize hanze amashusho y’indirimbo y’ishimwe agaragaramo Kibonge na Miss Gasana Darlene-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:30/07/2017 18:10
1


Umuhanzi Kagabo Geofrey ukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yashyize hanze amashusho y’indirimbo y’ishimwe yise ‘Ndagushima’, aho ashimira Imana yamushoboje kurangiza kaminuza, ubu akaba ari mu buzima busanzwe.



Muri iyi ndirimbo, Kagabo Geofrey kuri ubu ukora umwuga w’ubuvuzi, agaragara ashima Imana yabanye na we mu myigire ye kuva mu itangira kugeza arangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza. Mu mashusho y’iyi ndirimbo ‘Ndagushima’ ya Kagabo Geofrey, hagaragaramo umunyarwenya Kibonge Clapton na Miss Edna Gasana Darlene wabaye Miss Congeniality muri Miss Rwanda 2015 ndetse akaba na Miss CBE 2015.

Kagabo Geofrey

Hano bagaragara ari abanyeshuri bagiye gukora ikizamini

Kagabo Geofrey agaragara ari kumwe na bagenzi be barimo Kibonge, Miss Gasana Darlene, Kwizera Steven (True Promises) n’abandi aho baba bigana mu ishuri, bakanyura mu buzima bugoye dore ko amasomo aba ataboroheye ariko Imana ikabagirira neza bakarangiza neza kaminuza. Muri iyi ndirimbo, Kagabo Geofrey aririmbamo aya magambo y’ishimwe.

Mana warakoze, uburyo wabanye natwe, kuva mu itangira kugeza uyu munsi, ntacyo twakuburanye watubereye umwizerwa, uko biri kose mukiza uri mwiza. Ndagushima uri mwiza, ntiwahwemye kudukunda, nzagushima uri mwiza ntiwahwemye kudufasha.

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Kagabo Geofrey yabajijwe impamvu yifashishije Miss Darlene Gasana muri iyi ndirimbio avuga ko bombi ari inshuti bisanzwe bakaba barahuriye muri World Economic Forum kuva ubwo bagahita bamenyena. Kibonge na we basanzwe baziranye dore ko uyu munyarwenya avuga ko na we akora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. 

Kagabo Geofrey

Kagabo Geofrey afite ishimwe rikomeye

Miss Gasana Darlene

Miss Gasana Darlene na we arashima Imana

REBA HANO 'NDAGUSHIMA' YA KAGABO GEOFREY







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mandan6 years ago
    wonderful song keep it up bro ! we are blessed to have you!





Inyarwanda BACKGROUND