RFL
Kigali

Itorero Angilikani ryujuje inyubako y'igorofa ya kaminuza yatangiye kubakwa nyuma y'itorwa rya Musenyeri Mbanda-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/11/2018 15:06
0


Itorero Angilikani mu Rwanda (EAR) ryujuje inyubako y'igorofa ya Kaminuza ya Theology izitwa East African Christian University. Ni inyubako yubatswe mu gihe gito nyuma y'aho Musenyeri Laurent Mbanda ArchBishop wa EAR abishyize mu mihigo y'ibyo azakora.



Amakuru Inyarwanda.com ikura ahantu hizewe mu itorero Angilikani mu Rwanda avuga ko iyi kaminuza iri kubakwa i Kabuga izaba yuzuye mu gihe cya vuba dore ko izatangira gukora mu ntangiriro z'umwaka utaha. Ni kaminuza izitwa East African Christian University ikaba yaratangiye kubakwa muri uyu mwaka wa 2018 nyuma y'itorwa rya Musenyeri Laurent Mbanda nka ArchBishop w'Itorero Angilikani mu Rwanda.

Musenyeri Dr Mbanda akimara gutorwa, mu mihigo y'ibyo azakora kandi vuba muri manda ye, yavuzemo no kubaka kaminuza y'Itorero Angilikani mu Rwanda. Uwaganiriye na Inyarwanda.com yagize ati: "Iyi ni kaminuza ya Anglican, Musenyeri Mbanda yemeye, iri kubakwa i Kabuga. Hariya ni ho igeze, iratangira mu kwa mbere. Yatangiye kuyubaka ejo bundi atowe, yari yayishyize mu mihigo".

Amakuru agera ku Inyarwanda.com avuga ko iyi kaminuza izatangirana n'amashami yigisha ibijyanye na Bibiliya (Theology), gusa ngo nyuma hazongerwamo n'andi mashami yigisha uburezi n'ibindi. Yagize ati: "Izatangirana na Theology ariko bazashyiramo n'izindi faculties nka Education n'izindi." Kugeza ubu ariko itariki yo gutaha iyi nyubako ntabwo iratangazwa, gusa amakuru ahari avuga ko ari vuba.

Musenyeri Mbanda ashyikirizwa inkoni na Musenyeri Rwaje

Tariki 17/1/2018 ni bwo Abepisikopi b'Itorero Angilikani mu Rwanda batoye Musenyeri Dr Laurent Mbanda w'imyaka 64 y'amavuko nka ArchBishop wagombaga gusimbura Musenyeri Rwaje Onesphore. Tariki 10/6/2018 ni bwo Musenyeri Laurent Mbanda yatangiye imirimo ye nka ArchBishop wa Angilikani mu Rwanda dore ko ari bwo yimitswe ku mugaragaro nka ArchBishop mushya wa Province y'itorero Angilikani mu Rwanda (PEAR). Kuri ubu rero ibikorwa bye byatangiye kugaragara dore ko yujuje igorofa ya kaminuza y'Itorero Angilikani mu Rwanda.

AMAFOTO Y'INZU Y'IGOROBA IRI KUBAKWA I KABUGA

Musenyeri Laurent MbandaMusenyeri Laurent MbandaMusenyeri Laurent MbandaMusenyeri Laurent Mbanda

Iyi nyubako iri kubakwa i Kabuga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND