RFL
Kigali

Kabuga:Hateguwe igitaramo cyo guha impamba abanyeshuri cyizitabirwa n’abahanzi ba Gospel na Anita Pendo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/01/2017 13:05
0


Kuri iki Cyumweru tariki 15 Mutarama 2017, i Kabuga kuri Eglise Vivante hazabera igitaramo cyiswe ‘Back to school party’ mu rwego rwo gusezera ku banyeshuri no kubaha impamba bazajyana ku mashuri yabo.



Iki gitaramo cyateguwe na Red Entertainment ku bufatanye n’itorero Vivante rya Kabuga ndetse na Power of Praise, gitumirwamo abahanzi banyuranye bakora umuziki wa Gospel. Abo bahanzi ni: Gogo, Roi G, Favor, Asa, Janvier Kayitana, Sano Olivier, Alfred Gaga, Clapton (Kibonke) n’abandi barimo na Sandrine na Nadine bazavuga umuvugo.

Kuba Anita Pendo agaragara mu bazitabira iki gitaramo, twabajije niba na we azaririmba, umwe mu bagiteguye adutangariza ko azitabira bisanzwe ati "Anita Pendo yifuje kubana natwe gusa as long as aje mu rusengero nta kibazo". Yunzemo ko Anita Pendo azahabwa umwanya muto akagira ijambo abwira abanyeshuri bazaba bari muri icyo gitaramo.

Anita Pendo

Anita Pendo ni umwe mu bazitabira iki gitaramo

Iki gitaramo 'Back to school party' cyahawe insanganyamatsiko igira iti “Kubaha Uwiteka ni yo ntangiriro y’ubwenge”. Icyo gitaramo kizatangira isaa kumi z’umugoroba gisozwe isaa mbiri z’ijoro, kwinjira akaba ari ubuntu ku bantu bose. Mugisha John umuyobozin muri Red Entertainment yabwiye Inyarwanda.com ko bateguye icyo gitaramo bagamije guhugura abanyeshuri bagiye gusubira ku mashuri kujya bubaha Imana muri byose bagakurikirana neza amasomo yabajyanye ku ishuri.

Iki gitaramo cyizitabirwa n’abandi bantu banyuranye bazwi cyane mu muziki nyarwanda, abo hakaba harimo Anita Pendo wambariye kwitabira iki gitaramo, Aline Gahongayire n’abandi. Nkuko bigaragara ku rutonde rw’abazacyitabira, harimo n’abanyamakuru bamaze igihe batangije gahunda yo kuyobora ibitaramo bya Gospel, abo ni Ronnie na Juliet bakora mu kiganiro 'The Power of Praise show' kuri Royal Tv ndetse na Octave na Lydia bakora ikiganiro Shalom Gospel show kuri Clouds Tv.

Red Entertainment ni kampani yashinzwe n’urubyiruko rwo mu matorero atandukanye ya Gikristo, ubusanzwe ikaba ikora ivugabutumwa mu bigo by’amashuri yisumbuye ndetse no mu nsengero zinyuranye. Ubuyobozi bw’iyi kampani bwabwiye inyarwanda.com ko hari byinshi biteguye gufashamo urubyiruko mu rwego rwo kurukomeza ku Mana.

Anita Pendo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND