RFL
Kigali

More Worship Ministries yatangijwe na Diana Kamugisha yateguye igitaramo yise 'Kabuga For Jesus'

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/10/2018 13:52
1


Umuryango More Worship Ministries watangijwe n'umuhanzikazi Diana Kamugisha uzwi cyane mu ndirimbo Haguruka, wateguye igitaramo cy'ivugabutumwa cyitwa Kabuga For Jesus. Iki gitaramo kizaba mu mpera z'ukwezi kwa 10 muri uyu mwaka wa 2018.



Aganira na Inyarwanda.com, Diana Kamugisha yadutangarije aho bakuye igitekerezo cyo gutegura igitaramo bise Kabuga For Jesus. Yagize ati:  Kabuga4Jesus Concert ni igitekerezo twamaze igihe dutekereza cyo kuvuga ubutumwa bwa Kristu Yesu mu muhamagaro wacu wo guhimbaza Imana binyuze mu ndirimbo." Yavuze ko intego ya Kabuga For Jesus ari ukugira ngo abantu benshi bakizwe. Yagize ati:

Intego ni ukugira ngo abantu bazakizwe bamenye Yesu ari benshi ni byo dusengera kandi ni byo twifuza. Iyi Concert twayise Kabuga4Jesus kuko twunvaga turimo guhanura twatura ko Kabuga igomba kuba iya Yesu. Tuzayikorera mu itorero rya Zion Temple Kabuga riyobowe na Pastor Murara Eric. Ariko twatumiye n'andi matorero y'i Kabuga n'abantu b'i Kabuga bose. 

Image result for diana kamugisha inyarwanda amakuru

Diana Kamugisha umuyobozi wa More Worship Ministries

Iki gitaramo kigiye kubera i Kabuga, kizaba tariki 28/10/2018 kibere kuri Zion Temple Kabuga kuva Saa Cyenda z'amanywa. Kwinjira ni ubuntu. Insanganyamatsiko y'iki gitaramo iboneka mu Abafilipi 4:4 hagira hati: Mujye mwishimira mu Mwami wacu iminsi yose. Yewe, nongeye kubivuga nti “Mwishime!”

Igitaramo More Worship bagiye gukorera i Kabuga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Patrick Hakiruwizeye5 years ago
    Courage More Worship Ministries iyo niyo ntego yukuri kuko twifuza, Inyego ni imwe ni uguhindurira abantu kuba abigishwa ba Kristo





Inyarwanda BACKGROUND