RFL
Kigali

JUST SAY IT: Serge yasobanuye iby’umujinya yakuye muri Kenya anavuga kuri ‘Baba’ yakoranye na Daddy Owen

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/04/2017 17:03
1


Serge Iyamuremye avuga ko yavanye muri Kenya umutima wo gukora cyane umuziki akawukorana umwete nk’uko abahanzi bo muri Kenya babikora. Ibyo ni ibisobanuro yatangarije Inyarwanda nyuma yo kubazwa icyo yari ashatse kuvuga ubwo yatangazaga ko avanye muri Kenya umujinya mwinshi.



Nyuma yo gutwara Groove Award nk’umuhanzi w’umwaka muri 2015, Serge Iyamuremye yaje kujya muri Kenya ahurirayo n’abanyamuziki batandukanye bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Nyuma yo kuvayo, akigera i Kanombe, Serge yatangaje ko agarukanye umujinya n’ishyari bitewe nuko yasanze abahanzi bo muri Kenya barateye imbere cyane. Yagize ati:

Njyewe byandenze, bariya bantu baradusize cyane, Gospel yo muri kiriya gihugu yateye imbere cyane, urwego bariho urugereranije no mu Rwanda, wasanga na Secular(umuziki usanzwe) yacu abayikora bakiri abana. Ubu ngarukanye umujinya mwiza n’ishyari ryiza, ngiye gukora cyane, mbonye ko twari dusinziriye.

Serge Iyamuremye

Akigera i Kanombe, Serge yatangaje ko avanye muri Kenya umujinya

Serge yakomeje avuga ko agiye gukora cyane, agakora indirimbo ziri ku rwego mpuzamahanga. Nyuma y’aho gato yaje kujya kwiga umuziki muri Afrika y’Epfo, ndetse kuri ubu agiye gushyira hanze indirimbo 'Baba' yakoranye n’umuhanzi ukomeye muri Kenya Daddy Owen. Mu kiganiro na Inyarwanda Tv, Serge Iyamuremye yabajijwe niba ibikorwa arimo gukora byaba bihuye n’umujinya n’ishyari yavanye muri Kenya, adutangariza ko bifitanye isano, yagize ati:

Ikintu nabonye muri Kenya ni uko bariya bantu bakora cyane, bakora umurimo bataruhuka, babikorana umwete kandi noneho usanga babikorana umutima, ugasanga bafite umuhate wo gukorera Imana, nabigiyeho ibintu byinshi, umunyarwanda yabivuze neza, ngo akanyoni katagurutse ntikamenya ayo bweze, hari byinshi namenyeyeyo ndimo ndagerageza kuba nakorera hano mu Rwanda kugira ngo bigire icyo byamarira, byagure umuziki wanjye wa Gospel, nk’uko tuzi umuziki wabo, nabo bamenye umuziki wacu.

Serge Iyamuremye

Serge Iyamuremye avuga ko abanyakenya bagiye kujya bamenya umuziki wo mu Rwanda

Serge yabajijwe niba Daddy Owen ataramushyize amananiza kugira ngo bakorane indirimbo, Serge adutangariza ko ntabyabayeho, bikaba byaramuhamirije ko Daddy Owen akunda Imana cyane ndetse akaba afite umutima wo gufasha. Yagize ati:

Ntabwo yigeze abinca kuko uriya ni umugabo ukunda Imana kandi noneho wumva ufite umutima wo gufasha, ntabwo navuga ko hari ibintu bidasanzwe yigeze anyaka, ntabyo. Naje gusanga Daddy Owen ari umuntu ukunda Imana, usenga, ufite ubuhamya bwiza muri Kenya, utavuga ngo ni ba basitari usanga bafite ibibazo, biba ngombwa ko namusaba kuba nakorana nanwe indirimbo.

Dady Owen

Daddy Owen ngo ni umuhanzi ufite umutima wo gufasha

Serge yakomeje avuga ko iyi ndirimbo ‘Baba’ yakoranye na Daddy Owen izajya hanze vuba, ikaba izaba izongera ibintu byinshi mu muziki we kuko ngo iyo ukoranye n’umuntu wo hanze bigufasha, umuziki wawe ugatangira kumvikana mu gihugu uwo muhanzi mwakoranye akomokamo.

Nyuma yo gukorana indirimbo na Dudu w’i Burundi, Daddy Owen wo muri Kenya, Serge yavuze ko afite gahunda yo gukorana indirimbo n’abandi bahanzi bo muri Kenya, akazabona gukorana n’abandi bo mu bindi bihugu. Yasoje ashimira abakunzi be, abasaba inkunga y’amasengeshi. Yagize ati "Icyo nababwira ni ukuri ndabakunda, ikintu cya mbere nababwira ni uko mbashimira, Imana ibahe umugisha mukomeze munsengere, hatarimo Imana nta kintu umuntu yakwigezaho."

REBA HANO IKIGANIRO SERGE IYAMUREMYE YAGIRANYE NA INYARWANDA TV






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mimi7 years ago
    Ariko se nihe mwabonye umujinya mwiza cg ishyari ryiza ko umujinya igihe cyose ari umujinya kandi ari mubi n'ishyari nuko mwabantu mwe ishyari niribi ahubwo habaho ishyaka ryo kwigira kubandi cg ishyaka ryo gukora. Banyamakuru umuntu navuga ibintu nkibi mujye mumukosora ntimukabyandike cg namwe nuko ntabyo muzi?nimwe muzadufasha kunoza ikinyarwanda





Inyarwanda BACKGROUND