RFL
Kigali

JUST SAY IT: Aline Gahongayire asanga abapasiteri bakwiye kujya baha abaririmbyi ku maturo-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/02/2017 17:02
10


Mu kiganiro JUST SAY IT cya Inyarwanda.com, Aline Gahongayire yatangaje ko ababazwa cyane no kubona abaririmbyi badahabwa agaciro n’abapasiteri bayobora insengero babarizwamo, ugasanga abapasiteri barikubira amaturo ntibibuke gufasha ba baririmbyi.



-Insokozo benshi babonanye Aline Gahongayire mu mpera za 2016, ihagaze ibihumbi 80 y'amanyarwanda

-Aline Gahongayire arashaka kugera ku biro 60 kandi ngo birashoboka

-Abahanzi bagira uruhare mu kuboneka kw'amaturo menshi ariko ugasanga basaba aya moto kuko pasiteri aba yayikubiye

-Aline Gahongayire avuga ko kuvugwa cyane bitajya bimuca intege

-Abahanzi bavuye muri Gospel bateye imbere, abayisigayemo Gahongayire yabasabye kubyaza amafaranga impano bafite

-Muri 2017 arateganya kumurika Album y'amashusho ndetse agakorera ibitaramo i Burayi no muri Amerika

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Aline Gahongayire yabanje kubazwa icyo yabaye ku kuboko kwe dore ko kwari kuriho igipfuko, atangaza ko yagize impanuka ari mu bwogero ariko ubu akaba arimo gukira. Yabajijwe izina ry'insokozo ye itamenyerewe cyane mu Rwanda ndetse ikaba yaranamwitiriwe (hari iyo bise Aline Gahongayire), avuga ko izina ry'iyo nsokozo nta ryo azi, gusa ngo kuko ari we wayadukanye, azashaka n’izina ryayo. Yanavuze ku nsokozo yatwaye 80.000Frw icyo gihe akaba yari mu kazi mu kiraka cya Itel ndetse akaba ari na yo yishyuye ayo mafaranga.

Aline Gahongayire

Iyi nsokozo ni yo yatwaye agera ku bihumbi 80

Aline Gahongayire avuga ko amaturo ari ay’abapasiteri, gusa ngo umupasiteri yari akwiye kujya yita ku mwana wo mu rusengero rwe ufite impano akamushyigikira haba mu kumuremera ubushobozi ndetse no kumuha impuguro za kibyeyi. Akomeza avuga ko bibabaje kubona hari abaririmbyi bamara igihe kinini bakoresha impano zabo mu nsengero ariko ugasanga basaba amafaranga yo gutega moto kubera ubushobozi bucye mu gihe ari bo baba bagize uruhare mu kuboneka kw’amaturo menshi bitewe nuko abakristo benshi batanga ayo maturo bajya mu nsengero bakurikiye abaririmbyi, ariko bikarangira Pasiteri nta bufasha abahaye. Yagize ati:

Amaturo ni ay’abashumba ariko umushumba niyite ku mwana wo mu itorero ufite impano,ukora akazi keza akaza akaramya Imana. Sometimes abaririmbyi baririmba mu rusengero ni bo abantu baza bakurikiye, iyo baje bakurikiye abo bantu rero bagatura amaturo ntabwo uwo mwana azakomeza kugenda n’amaguru, birageze yuko abo bashumba bashyigikira abana babo, abo bana babo na bo bazumva yuko bashyigikiwe.

Aline Gahongayire avuga ko ibiri mu nzu y’Imana bizanwa n’amaturo bitazaribwa na sima ahubwo bizaribwa n’abana b’Imana, yagize ati:

Ikibazo cyabaye cyahereye mu itorero.( ...)Ijambo ry’Imana riravuga ngo mu nzu yanjye ntihazabure ibyo kurya, ntihazabure amaturo , ibyo mu nzu y’Imana ntabwo bizaribwa na sima na decolation bizaribwa n’abana b’Imana, ugasanga rero umuntu afite impano ariko aracyari umukene, ugasanga umuntu araririmba neza ariko ugasanga arasaba amafaranga ya moto, ubutumwa bwa Kristo buzava hehe ?, impano Imana yaguhaye si uko yananiwe kuyiha undi, niba yaraguhaye impano yo kuririmba rero kuri njyewe numva ko kuyibyaza umusaruro ari ikintu cyiza, numva ko ari ikintu gishobora kugukura ku rwego rumwe kikagushyira ku rundi, numva kuba wabibyaza amafaranga nta cyaha kirimo.

Gahongayire ngo mu isengesho rye asaba kubona Imana, amafaranga no kubana n’abantu bose amahoro, yagize ati:

Isi tugezemo na Vision ahantu itujyana ukeneye Imana ukeneye n’amafaranga ni nacyo njyewe mpora nsaba, nsaba Imana, amafaranga no kubana n’abantu bose amahoro. Ku bantu badashyigikiye rero kwishyuza mu bitaramo simbizi kubera ko muri ibi bihe tugezemo ibintu byose birahenze, kugira ngo wishyure salle cyangwa aho ukorera baguca amafaranga ariko ushobora kuba wenda waraje ufite package yose, fine, uzabiziramo ubuntu ariko twebwe turashaka imirimo kandi iy’isi iradusaba, nidusaba tuzayiha iki, ntabwo uzayibwira ngo ngiye gusenga, ijambo ry’Imana riravuga ngo mugire ubwenge

Image result for Umuhanzi Aline Gahongayire amakuru

Aline Gahongayire avuga ko igihe cyigeze abakora umuziki wa Gospel bagatungwa n'impano zabo

Ni irihe banga Gahongayire yakoresheje kugira ngo ibiro bye bigabanuke bive ku 119 bigere kuri 74?

Kuri iki kibazo Aline Gahongayire avuga ko yari afite ibiro 119 ariko ubu akaba amaze kugera ku biro 74 (74Kg) ndetse akaba agishaka kugabanuka ibiro kuko yifuza kugera ku biro 60 ndetse ngo yizeye cyane kuzabigeraho nubwo hari abavuga ko bidashoboka. Akomeza avuga ko hari ibiryo yaretse kurya, ubu akaba ari kurya imboga, ibihaza n’imbuto. Yunzemo ko igihe agezemo ari icyo gutangira gukora siporo.Yagize ati:

Nagerageje kwisuzuma hanyuma mfata Regime ngira ibyo ndeka nakundaga, ibyo nakundaga kurya ndabigabanya. Nagabanyije amavuta, amafiriti ngabanya ibintu nk’ibyo ngibyo, ubu ndi inshuti y’imboga, imbuto , ibihaza n’ibintu nk’ibyo ngibyo. Kuko navuye ku biro 119 ubu ngeze ku biro 74, igihe ngezeho ni icyo gukora siporo, ubu ni bwo ngiye gutangira gukora siporo kandi nshaka kugera ku biro 60 kandi byakunda abavuga ko bitakunda sinzi aho babikura icyo nzi ni uko byakunda.

Icyo Aline Gahongayire avuga ku bantu bacika intege kubera kuvugwa

Umwaka wa 2016 kimwe na 2015 ni imyaka Aline Gahongayire yavuzwemo cyane mu itangazamakuru, gusa benshi bibaza impamvu atajya acika intege kubera kuvugwa cyane. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Gahongayire yavuze ko amagambo y’abantu ayafata nka stage ndetse n’ishuri rimufasha kugera ku nzozi ze. Yagize ati:

Mbere na mbere njyewe amagambo y’abantu nyafata nka stage,.. abantu benshi bakunda kumbaza kuki udacika intege n'ukuntu baba bakuvuze, akenshi ntabwo nkunda kwita ku byo abantu bavuga, ndisuzuma nasanga atari byo nkita ku cyo Imana imvugaho, amagambo y’abantu kuri njye sinzi ntabwo anca intege nyafata nka stage ituma nigiraho ni nk’ishuri rituma mbasha kugera kuri success yanjye (ku nzozi zanjye). Ku bantu rero batinya kuvugwa, niba ushaka kugaragara, niba ushaka kuba ukomeye,.. uko byagenda kose uzavugwa, gusa ibyo bakuvuga ntibizabe bisa nka we, ntuzacike intege.

Ni izihe gahunda z’umuziki Gahongayire ateganya gukora muri 2017?

Ubwo yasubizaga iki kibazo, Aline Gahongayire yavuze ko uyu mwaka wa 2017 ari umwaka wo kudacika intege kuri we, akaba awuteganyamo gukora cyane ndetse ngo afite na gahunda yo gukorera ivugabutumwa i Burayi no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse no muri Canada. Yatangaje kandi ko muri uyu mwaka wa 2017 azashyira hanze album ye y’amashusho yitwa New woman (umugore mushya).

Aline Gahongayire yanakomoje ku bahanzi bavuye muri Gospel kubera kudahabwa agaciro n'abapasiteri,avuga ko umuziki usanzwe bagiyemo (secular music) bawugezemo bagatera imbere mu bushobozi, gusa abasigaye muri Gospel yabasabye kuyigumamo ahubwo bakabyaza umusaruro impano bafite na cyane ko hari abo bishobokera bo hanze nka Rose Muhando n'abandi.

REBA HANO IKIGANIRO ALINE GAHONGAYIRE YAGIRANYE NA INYARWANDA TV

REBA HANO 'NI NDE WATUBUZA' YA ALINE GAHONGAYIRE

REBA HANO 'NAKUMBUKA' INDIRIMBO NSHYA Y'AMASHUSHO YA ALINE GAHONGAYIRE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • sammy7 years ago
    Birababaje niba mukora umurimo w"Imana mushaka amaronko. sinarinziko na back pastors batwara amaturo ,ako ubwo ubivuze urumurokore urabizi,nakugira inama yogushinga itorero ryawe nawe ukajya uyarya naho pastor ntacyo yagupimira
  • Maya7 years ago
    Wow!! Aline aguka aguka pe!!!! Ninde utabona ko Aline ari intumwa yimana Nukuri njyewe ndanezerewe kubwikuri utangiye hano Pasitoro akizwe nabariya bana Baririmba Yarangiza akarya amaturo yose wenyine Nangwe no kwa Gatorika baba babishyuriye amashuli Na cartas yabagaye ayi cumbi Or ibiryo Nukuri ibyo Aline avuze nukuri kutavugwa na benshi Uwampa numero ye ngo nzamufashe akomeze yaguye Njye nkunda abarokore bameze nkarine batishushanya Mu bitambaro babeshya Aline azashinga itorero ashinge za tv Njye mbimubonamo Kandi imana izamfashe abigereho kuko Ni umukozi wimana W ukuri Aline ndagukunda
  • Hadassa7 years ago
    Alice, please... Iby Imana na Kayizari bizatandukana. TWAHEREWE UBUNTU TUGOMBA GUTANGIRA UBUNTU. IMPANO Y IMANA NTIGURISHWA. WIVANGA RERO NGO UYOBYE BENSHI. KORA UMUZI KA RWOSE ..N IBINDI BYOSE USHAKA MURI IYI SI NKUKO UVUGA...ARIKO IBYA YESU UBITANDUKANYE .
  • Mucyo Rene7 years ago
    ibi reka reka amaturo Sayo kurya sinzi niba asobanukiwe namaturo akamaro kayo
  • 7 years ago
    nibyo rwose Aline,turabyemeranyaho ibyo uvuga.ndagukundaaaa,uzaza ryari canada(toronto)?
  • john7 years ago
    ese burya abantu bajya munsengero bakurikiye abanzi cgw baba bakurikiye Imana?. irari ry'amafaranga koko!! ese ubwo pastor yabona amafaranga ahaye abaririmbyi bose b'urusengero? bivuze ko mugihe utaza yabona aza biraka? icyo niki garage za ko hari abaririmbyi bish akora in done gusa! nta muhima wibuka bituma. Imana I gendered abahanuzi bafite iyo mbyumvise kuko iryo ryari ni ribi
  • pastor7 years ago
    Ehh wana ibintu uvuze biragucitse peee Ikibazo ufite Ni kimwe banza usobanukirwe Amaturo icyaricyo cyangwe ushinge urusengero rwawe numara uyabarye yose
  • Aline7 years ago
    Sha Aline naragukundaga ariko nasanze urimubi peee urumva ibintu nkibyo uvuga koko cyakoracyo ntabu Christu bwawe peee niyonyogosho ntago rwose ikubahisha peee
  • hhahahah7 years ago
    ARIKO ARIKO ARIKO HAHAHAH NGO IYI NYOGOSHO NI WE WAYIZANYE hhhhhahhaaa Aline rekera gutubura. Nakugira inama hubwo ygushinga centre inanura abantu kuko byo byibuze bikenewe kandi mbona ufitemo experience. Shaka umu business consultant agufashe serieux mais amadine arrete un peu ma soeur utazata ibara ncuti yange
  • diva7 years ago
    hhh mbega none niba iyo nsokozo igutwara 80 000 bizajya ku mutwe wa pastor uzaze nkwereke aho basokoreza kuri 3000 neza ikindi iyi nsokozo wayikuye kuba star bo hanze





Inyarwanda BACKGROUND