RFL
Kigali

Nyuma yo kwinjira muri Politiki Judith Babirye agiye gukora igitaramo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/01/2017 18:26
0


Umuhanzikazi Judith Babirye ufatwa nk’umwamikazi mu muziki wa Gospel muri Uganda, nyuma y’amezi macye amaze kuva yinjiye mu Nteko Ishinga amategeko ya Uganda aho ahagarariye akarere ka Buikwe, kuri ubu yamaze kwemeza umunsi w’igitaramo cye.



Igitaramo cya Judith Babirye yise ‘Katonda Talimba concert’ kizaba tariki 12 Gicurasi 2017 kibere muri Kampala Serena Hotel. Babirye yiyongereye ku bahanzi bacye bo muri Uganda biyemeje kujya bamurika album mu ntangiriro z’umwaka (mbere y'uko umwaka ugera hagati), abo akaba ari: Mesach Ssemakula, Chameleome, David Lutalo na Mary Bata.

Judith Babirye wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo: Yesu Bela nange, Omusaayi, Wanjagala n’izindi avuga ko kujya muri Politiki bitamubuza gukomeza gukorera Imana ahubwo ko azajya ashaka umwanya agatambutsa ubutumwa bwiza binyuze mu mpano Imana yamuhaye yo kuririmba.

Yunzemo ko ari inyungu ku bahanzi bandi muri rusange bo muri Uganda kuko agerageza kubabera ijwiakabavuganira muri Leta. Kuri ubu Judith Babirye, yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye yise ‘Ndikulinda’ bisobanuye ‘Nzagutegereza’ ikaba yuje ubutumwa bw’urukundo.

Image result for Judith Babirye to Parliament UgandaImage result for Judith Babirye to Parliament Uganda

Mu mpera za 2016 ubwo Judith Babirye yinjiraga mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda

REBA HANO 'NDIKULINDA' YA JUDITH BABIRYE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND