RFL
Kigali

Mugabo C John yimirije imbere gukora indirimbo zisubizamo abantu ibyiringiro bagaha agaciro umusaraba wa Yesu kurusha iby'agaciro byose

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/08/2018 10:30
3


Mugabo C John ni izina rishya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Ni umugabo wubatse, usengera mu itorero Agape Love Church. Inzozi afite mu muziki ngo ni ukubona indirimbo ze zisubizamo abantu ibyiringiro bagaha agaciro umusaraba wa Yesu kurusha iby'agaciro byose.



Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Mugabo C John yadutangarije ko atuye muri Kicukiro mu mujyi wa Kigali. Mu mwaka wa 2006 ni bwo yatangiye kwandika indirimbo, muri 2017 aba ari bwo asohora indirimbo ye ya mbere. Kugeza ubu amaze kugeza indirimbo 7. Ni indirimbo z'amashimwe zuje amagambo yo gusingiza Imana. Yagize ati: "Natangiye kwandika indirimbo muri 2006, nagiye muri worship team muri 2011, hanyuma 2017 ni bwo nasohoye indirimbo ya mbere, ubu nkaba mfite indirimbo 7 za Audio."

UMVA HANO 'WAMBAYE ICYUBAHIRO' YA MUGABO C JOHN

Mugabo amaze gukora indirimbo 7

Yavuze ko iyo yandika indirimbo yibanda ku butumwa bw'amashimwe. Yagize ati: "(Nibanda) ku gukora kw'Imana ariko na none biterwa n'ukuntu inspiration ije ariko ibingarukamo kenshi ni amashimwe." Abajijwe na Inyarwanda.com intego afite mu muziki, Mugabo C John yagize ati: "Ni uko abantu bamenya kugira neza kw'Imana tugafatanyiriza hamwe kuyishima kuko Ihambaye."

Yakomeje avuga ko inzozi afite mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ari ugukora indirimbo zihumuriza abantu, bagaha agaciro umusaraba wa Yesu kurusha ibindi bintu byose by'agaciro. Ati: "Inzozi zanjye ni ukubona indirimbo zange zisubizamo abantu ibyiringiro bagaha agaciro umusaraba wa Yesu kurusha iby'agaciro byose, natangiye kuzigeraho." Kugeza ubu Mugabo C John afite indirimbo 7 ari zo: Isezerano, Shimirwa, Wambaye icyubahiro, Ndashima, Shalom na Yesu azabikora.

UMVA HANO 'ISEZERANO' YA MUGABO C JOHN

Gukora indirimbo zisubizamo abantu ibyiringiro ni byo yimirije imbere

UMVA HANO 'ISEZERANO' YA MUGABO C JOHN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Shyaka paul5 years ago
    Mbanje kumushimira cyane rwose. ntakintu cyiza nko gusubizamo abantu ibyiringiro kuko hari benshi batagifite ibyiringiro. nakomereze aho Imana ibimufashemo.
  • Canada5 years ago
    Way to go Mugabo. Imana ikujye imbere. Love from Canada
  • kim5 years ago
    congz Jhon, uyu mugabo ndamuzi azi kuririmba cyane





Inyarwanda BACKGROUND