Umuhanzi Job Batatu yamuritse album ye ya mbere mu gitaramo yari yamiyemo Bosco Nshuti, Serge Iyamuremye ndetse na Power of the cross. Iki gitaramo cyabaye kuri iki cyumweru tariki 3/12/2017.
Job Batatu ni umuhanzi ubarizwa mu itorero Inkuru Nziza mu mujyi. Igitaramo 'Nyuzuza Mwami live concert' cyateguwe na Job Batatu, cyabereye mu mujyi ku Itorero Inkuru Nziza kitabirwa n'abantu benshi dore ko urusengero rwari rwuzuye. Job Batatu yabwiye Inyarwanda.com ko ashimira Imana yabanye nawe mu gitaramo abakitabiriye bakagira ibihe bidasanzwe mu kuramya no guhimbaza Imana.
Job Batatu aririmbira abari mu gitaramo cye
Bosco Nshuti, Serge Iyamuremye n'itsinda The Power of Cross bahembuye imitima ya benshi binyuze mu ndirimbo zabo zitandukanye. Job Batatu ubwo yari ageze kuri stage, abakunzi b'ibihangano bye n'abandi bari muri iki gitaramo bamwishimiye cyane nawe abaririmbira indirimbo ze zikubiye kuri album ye ya mbere yamuritswe muri icyo gitaramo kitazibagirana mu mateka ye. Muri iki gitaramo, Job Batatu yagize umugisha wo kubana na papa we Rev Pastor Kanyamahanga Bernard Shabatrois wari waje kureba urweg umuhungu we agezeho mu muziki.
Job Batatu yishimiwe cyane muri iki gitaramo
Ev Mutabaruka Fulgence ni we wayoboye iki gitaramo
Job Batatu kuri stage
Bahagiriye ibihe byiza cyane
Ev Fulgence Mutabaruka na Job Batatu bafatanije guceza umuziki
Ev Mutabaruka yashimiye cyane Job Batatu
Rev Pastor Kanyamahanga Bernard Shabatrois, papa wa Job Batatu
Itsinda The Power of the cross mu gitaramo cya Job Batatu
Bosco Nshuti yaririmbye mu gitaramo cya Job Batatu
Umuntu wafashijwe cyane uramureba ukamwibwira
Abacuranzi bafashije Job Batatu gucuranga umuziki w'umwimerere
Hari abantu batari bacye
Ev Mutabaruka Fulgence na Job Batatu
Job Batatu hamwe na Serge Iyamuremye
Job Batatu, Arsene Tuyi, Serge Iyamuremye na Nick Nicole
TANGA IGITECYEREZO