RFL
Kigali

Jimmy Claude yibukije abantu gukora ibyiza bakiriho bakazasiga inkuru nziza imusozi-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/04/2017 16:21
0


Umuhanzi Jimmy Claude ukorera umuziki mu karere ka Karongi aho afatanya ubuhanzi n’umwuga w’ubunyamakuru ndetse no gutunganya ibihangano nka producer, yibukije abantu ko bakwiye gukora ibyiza bakiriho kuko imperuka iri hafi ndetse n'iyo yatinda, ngo urupfu narwo rushobora gutwara umuntu..



Jimmy Claude yatangaje ibi abinyujije mu ndirimbo ye yise ‘Uzibukwa’ ndetse kuri ubu amashusho yayo akaba yamaze kugera hanze. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Jimmy Claude yavuze ko iyi ndirimbo ye irimo ubutumwa bwibutsa abantu ko hari umunsi urugendo rwabo ku isi ruzarangira, bityo bakaba bakwiye guharanira kuzasiga inkuru nziza imusozi, ibyo bakazabigeraho ari uko baharanira gukora ibyiza bagifite uburyo. Yagize ati:

Indirimbo uzibukwa irimo irimo ubutumwa bwo kwibutsa abantu ko uko buri umwe yaba abayeho neza cyangwa nabi umunsi uzaba umwe urugendo rwa hano ku isi rukarangira. Mba nsaba rero buri wese kwisuzuma kuko Umwami Yesu niba atinze kugaruka urupfu rwo isaha ku yindi rushobora gutwara umuntu. Ndasaba rero buri wese gutekereza no kwibaza ese yaba asize nkuru ki imusozi?.

REBA HANO 'UZIBUKWA' YA JIMMY CLAUDE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND