RFL
Kigali

Jenoside yakorewe abatutsi ni igipimo kuri twe ariko twagaragaye nk’abatsinzwe-Pastor Ruzibiza Viateur

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/06/2017 17:55
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Kamena 2017 ni bwo Paruwase ya ADEPR Gasave yibutse abakristu 17 bazize Jenoside yakorewe abatutsi 1994.Abakristo b’iyi paruwasi bakoze urugendo rwo kwibuka, nyuma bajya no gusura urwibutso rwa Gisozi.



Umuhango wo kwibuka muri ADEPR Gasave watangijwe n’urugendo rwo kwibuka bava ku rusengero berekeza ku rwibutso rwa Kigali aho bunamiye bakanashyira  indabo kumva zishyinguwemo  imibiri y’inzirakarenga zishyinguwe mu rwibutso rwa Kigali,nyuma bakomereza igikorwa cyo kwibuka kuri paroisse ya ADEPR Gasave.

Kwibuka23

Babanje gukora urugendo rwo Kwibuka

Pastor Ruzibiza Viateur umunyamabanga mukuru wa ADEPR yavuze ko ibyabaye byari binyuranye n’inshingano za gikristu kandi Jenoside yababereye igipimo ariko bakaba baragaragaye nk’abatsinzwe kuko muri Jenoside yakorewe abatutsi hari abakrisitu bakoze Jenoside bayikorera bagenzi babo basangiye umubatizo,igaburo yemwe banasangiye akabisi n’agahiye ariko kubera ko babuze urukundo n’umutimanama, bishora mu bwicanyi bica abataragize icyo babima. Gusa nubwo hari abakrisitu bakoze Jenoside hari n’abarokoye abatutsi bahigwaga muri Jenoside mu 1994. Pastor Ruzibiza Viateur yagize ati:

Bakrisitu ba ADEPR Paroisse ya Gasave kimwe n’ab’ahandi ndababwira ko Jenoside yakorewe abatutsi ari igipimo kuri twe kandi twagaragaye nk’abatsinzwe kandi n’abapasiteri bayikoze hamwe n’abakristu bose ni ibigwari byabuze urukundo.

Yakomeje abibutsa ko ko nubwo bapimwe bagasanga baratsinzwe, yavuze ko Jenoside itegurwa hari abapasitori bari babizi kandi bazi nuko izakorwa ariko bakaba baranze kubivuga s ahubwo bagahitamo gukorera satani bakica abakristu n’abatutsi batari bafite ikosa. Aba bakristo bishe abatutsi muri Jenoside, yabise ibigwari byaranzwe n’ubugwari kuko babuze urukundo rwa kimuntu yemwe n’urwagikrisitu ngo ntibari bakirufite.

Kwibuka23

Umushumba mukuru wa ADEPR mu Rwanda hamwe n'umushumba wa ADEPR Gasave

Pastor Ruzibiza Viateur yagarutse no ku bashumba bari bayoboye icyo gihe aho yavuze ko harimo abari bafite amakuru yuko Jenoside iri gutegurwa nuko izakorwa ariko babaye ibigwari ntibabivuga kimwe nkuko hari abakoze umurimo wo kurokora abahigwaga. Yasabye abakristu ba ADEPR Gasave kuba aba mbere muri byose na cyane ko muri Gasave ariho ADEPR yatangiriye mu mujyi wa Kigali.

Yanasabye ko abakristu ko bakwiye guhora bibuka hamwe no gusura ahashyinguwe imibiri yabazize Jenoside  kuko bagiye bagikenewe, kubw’ibyo ngo bakwiye guhora babasura. Bagiradana Jean Bosco umushumba wa ADEPR Gasave yavuze ko kwibuka ku nshuro  ya 23 ari umwanya mwiza wo gusubiza inyuma amaso bakanasaba imbabazi nk’abakristu kandi ngo bibibutsa byinshi gusa ngo bituma n’abakristu bazirikana ibyabaye bakanabiha agaciro kandi bakongera kwibuka abakristu babo bazize Jenoside yakorewe abatusti 1994 aho yavuze ko abakristu bagomba guharanira kubana mu mahoro bakaba umwe kugeza yesu agarutse.

Yagize ati:"Twibuka duharanira kandi twiga ku byabaye kuko hari abakristu bacu babikoze bakica bagenzi babo ntarukundo bari bagifite ni yo mpamvu nsaba abakristu bacu n’abanyarwanda muri rusange kurangwa n’urukundo babana mu mahoro."

Kwibuka23

Pastor Ruzibiza Viateur umunyamabanga mukuru wa ADEPR

Kayumba Emille Umuhuzabikorwa wa Ibuka mu murenge wa Gisozi yavuze ko ari byiza kubona ADEPR paroisse ya Gasave bafashe umwanya nk’uyu bakibuka abakristu bazize Jenoside yakorewe abatutsi  kandi bakanemera ko hari bamwe mu bapasiteri n’abayoboke babo babaye ibigwari bakica bagenzi babo. Yagize ati:

Ibi ni byiza kuba ADEPR Gasave bafata umwanya wo kwibuka  abakristu bazize Jenoside kandi bakifatanya n’aborokotse Jenoside bakemera ko hari n’ababaye ibigwari bagakora Jenoside bitwereka ko turi mu rugamba rumwe rw’uko Jenoside itazongera ukundi. Nkatwe ibuka bitwereka ko bafite umutima mwiza n’urukundo rwa Gikristo.

Mukankubito Epiphanie umukristu wo kuri ADEPR Gasave warokotse Jenoside yakorewe abatutsi yavuze ko ibihe nk’ibi bimwibutsa umugabo we wazize ubusa akazira uko yavutse akanababazwa n’ababiciye batarasaba imbabazi aho avuga ko nk’umukristu yamaze we kubabarira ariko abona abo bantu binangiye nta juru bateze kandi ngo nta n’urukundo bagira kuko udasaba imbabazi nta rukundo ruba muri we kuko aba akiri umugome. Yagize ati:

"Ibihe nki’bi binyibutsa umugabo wanjye wazize Jenoside akazira uko yavutse kandi nkababazwa n’abadasaba imbabazi, gusa ndasaba abakristu ba Gasave n’abanyarwanda muri rusange kurangwa n’urukundo Jenoside ntizongere ukundi."

ADEPR Paroisse Gasave ni ho ubutumwa bwiza bwatangiriye muri Kigali akaba ariho hagiye havukira ayandi mashami ya ADEPR mu mujyi wa Kigali. Paroisse Gasave igizwe n’abakristu basaga 4500 babarizwa mu midugudu 5. 

Kwibuka23

Bagiradana Jean Bosco umushumba wa ADEPR Gasave 

ANDI MAFOTO

Kwibuka23

Kwibuka23Kwibuka23Kwibuka23Kwibuka23






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND