RFL
Kigali

Jeff Ajay waririmbye 'Rayon Dukunda' yasohoye amashusho y'indirimbo 'Ubu mba ndi he' ngo yahawe n'Imana ari mu nzozi-VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:16/03/2018 9:40
0


Nyuma yo kwakira agakiza, Siboniyo Yusufu uzwi nka Jeff Ajay mu muziki, ageze kure akorera Imana binyuze mu mpano yo kuririmba aho amaze gukora indirimbo eshatu arizo; Igicucu cya nyuma, Tumubyinire n'indi nshya yise Mba ndi he.



Jeff Ajay wamenyekanye cyane mu ndirimbo Rayon Dukunda yamamaza ikipe ya Rayon Sports, nyuma azaka kwakira agakiza agatangira kuririmba indirimbo zihimbaza Imana, kuri ubu yasohoye amashusho y'indirimbo yise Ubu mba ndi he, indirimbo avuga ko yahawe n'Imana ari mu nzozi nk'uko yabitangarije Inyarwanda.com. Yagize ati: "Nayanditse ari mu gitondo Imana yari yavuganye nanjye mu nzozi inyibutsa ahashize aho yankuye."

Jeff Ajay yavukiye mu karere ka Kayonza. Ni umusore warangije kwiga amasomo ajyanye na Salon muri Kenya, ubu akaba ari kwikorera ari nabwo buryo abonamo amafaranga akoresha mu muziki. Jeff Ajay yahoze akora umuziki usanzwe aho yakoze indirimbo nyinshi zirimo: Siribateli yakoranye na Mr Kagame, Nyiraburyohe ndetse n'iya Rayon Sports yitwa Rayon Dukunda ari nayo yamenyekaniyeho cyane ikanakinwa ku buryo bwo hejuru ndetse akanayiririmba ku ma stade n'ahandi hose habaga hari ibikorwa bya Rayon sports.

Jeff Ajay yabonye igitangaza Imana imusaba ko ayikorera

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Jeff Ajay yagize ati:"Ariko Imana iza kunkorera ibitangaza mfite Papa yari arwaye ibyo bari baramuterereje yarivuje henshi biranga ariko akirira mu masengesho nyuma y'imyaka igera muri 37 ni ho naboneye Imbaraga z'Imana ari nabwo Imana yavuganaga nanjye imbwira ko ngomba kuyikorera. Sinajuyaje nahise mpindura Carrier njya muri Gospel kandi nakiriwe nakiriwe neza n'abatari bake."

REBA HANO 'UBU MBA NDI HE' YA JEFF AJAY

Nyuma yo kwakira agakiza agatangira gukora umuziki wa Gospel, ubu afite indirimbo eshatu ari zo; Igicuku cya nyuma ifite na video irimo gukundwa cyane, akurikizaho iyitwa Tumubyinire n'indi nshya yise Ubu mba ndi he. Ubwo yavugaga uko yanditse iyi ndirimbo ye nshya yise Ubu mba ndi he, yagize ati:"Nayanditse ari mu gitondo Imana yari yavuganye nanjye mu nzozi inyibutsa ahashize aho yankuye imbwira ko atari njye gusa ahubwo ko nkwiriye kwibutsa abantu benshi urukundo rwayo ndetse no gukomera kwayo ngo ijya idukura mu bibazo byinshi cyane kandi nta ruhare twabigizemo ndetse ngo mbibutse ntibagashakire ibisubizo by'ibibazo byabo kure icyambere ni ukuguma iruhande rwayo ibindi bizikora."

Jeff Ajay

Umuhanzi Jeff Ajay

Ku bijyanye na gahunda afite mu muziki yagize ati: "Hanyuma gahunda yo ni iyo gukora cyane nkafatanya n'abandi bahanzi bagenzi banjye tukazamura Gospel yo mu Rwanda ikagera ku rweho rushimishije kandi ndifuza ko uyu mwaka nibura warangira na Album yanjye ya mbere yaba yarangiye. Ariko nyine ndashimira abantu bose bamfasha ndetse ndasaba abanyarwanda kumva ibihangano byanjye bakanshyigikira."

REBA HANO 'UBU MBA NDI HE' YA JEFF AJAY

REBA HANO 'RAYON DUKUNDA' YA JEFF AJAY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND