RFL
Kigali

Jean Luc Munyampeta yavuze ubutumwa muri gereza ya Nsinda abagororwa 22 bakira agakiza-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/10/2017 13:50
0


Jean Luc Munyampeta ni umwe mu bahanzi bamaze igihe kinini mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana dore ko aherutse kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki. Uyu muhanzi aherutse kuvuga ubutumwa muri gereza ya Nsinda, abagororwa 22 bakira agakiza.



Jean Luc Munyampeta ubarizwa mu itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa karindwi, tariki ya 1 Ukwakira 2017 mu masaha ya mu gitondo kugeza saa munani z'amanywa, ni bwo yakoreye ivugabutumwa muri gereza ya Nsinda ku bufatanye n’ubuyobozi bw’amatorero yose y’Iburasirazuba (East Rwanda Field).

Ubusanzwe kugira ngo umuhanzi ajye kuvuga ubutumwa muri gereza ya Nsinda,ngo abagororwa ni bo basaba umu social kubatumirira umuhanzi bifuza, ni muri urwo rwego Munyampeta yabashije kujya i Nsinda. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Jean Luc Munyampeta yadutangarije ko yagiriye ibihe byiza mu ivugabutumwa yakoreye muri gereza ya Nsinda dore ko yaririmbye indirimbo 20, abagororwa 20 bakihana. Yagize ati:

Byari ibihe byiza, kuko naharirimbye indirimbo 20. Ku musozo wa concert habashije kwihana abagororwa 22 ubuyobozi bwabo bukaba bwansabye kubabera umuvugizi aho mbasha kugera hose kuko bafite ubukene bw’imyenda kandi bakaba bifuza na Bibiliya. Ikidasanzwe na none nuko abagororwa babiri batanze ubuhamya bw’uburyo bakoze ibyaha n’uburyo bapingaga iby’Imana binywera ibiyobyabwenge bambura abantu none bakaba bakiriye Yesu nk’umwami n’Umukiza wabo.

Jean Luc Munyampeta

Aba ni abihaniye mu ivugabutumwa Munyampeta yakoreye i Nsinda

Jean Luc Munyampeta yakomeje avuga ko abagororwa yasuye i Nsinda bamwishimiye cyane ndetse bakamuha inkoni nk'ikimenyetso cy'uko bamugize umuvugizi wabo mu by'ivugabutumwa aho azajya anabazanira abahanzi ndetse n'amakorali. Uyu muhanzi yahise atangiza n'igikorwa cyo kwakira inkunga yo gufashisha abagororwa aho ufite umutima wo kubafasha ashobora kwitanga imyenda, Jean Munyampeta akazayibashyira. Yagize ati: 

Rero umuntu wese ufite umutima utabara ku itariki 7/10/2017 saa mbili kugeza saa yine ku rusengero rwo ku Muhima SDA hateganijwe igikorwa cyo kwakira imyenda y'abagabo, gusa yaba iyambawe n'itarambarwa yose irakenewe. Si myenda gusa ahubwo n'inkweto, kambambiri, bodaboda, amakabutura byose birakenewe. Hanyuma tuzapanga gahunda yo kuyibashyira. Akandi gashya nuko bampaye impano y'inkoni nziza cyane nk'ikimenyetso cyo kubabera umuvugizi ku by'ivugabutumwa ry'indilimbo. Mbazanira abahanzi n'amakorali. Gahunda twayishoje saa Munani nkuko byari biteganijwe. 

Twabibutsa ko Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) ruherutse guhabwa igihembo muri Sifa Rewards 2017 kuba rworohereza ibikorwa by’ivugabutumwa mu magereza. Ubwo bahabwaga iki gihembo kuri iki Cyumweru tariki 1 Ukwakira 2017, Peter Ntigurirwa uyobora Isange Corporation itanga ibi bihembo yavuze ko korohereza ivugabutumwa mu magereza byatumye haboneka abagororwa batari bacye bemera ibyaha byabo bakihana bagasaba imbabazi. 

REBA AMAFOTO

Jean Luc Munyampeta

Jean Luc Munyampeta yagizwe umuvugizi wabo mu by'ivugabutumwa

Jean Luc Munyampeta

Yahawe inkoni nk'ikimenyetso cy'uko ari umuvugizi wabo

Jean Luc Munyampeta

Jean Luc Munyampeta ubwo yari muri gereza ya Nsinda

Sifa Rewards 2017

Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa RCS rwahawe igihembo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND