RFL
Kigali

Jean Luc Munyampeta yashyize hanze amashusho y’indirimbo ishishikariza abantu gusenga Imana-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/04/2017 8:10
0


Umuhanzi Jean Luc Munyampeta ubarizwa mu itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa karindwi, yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye yise Imana irasubiza. Aya mashusho yayagejeje ku Inyarwanda.com kuri uyu wa 26 Mata 2017.



Jean Luc Munyampeta umaze imyaka 20 mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yabwiye Inyarwanda.com ko iyi ndirimbo ye yayanditse muri 2003. Mu mwaka wa 2010 ngo ni bwo yayikoreye amashusho, gusa ngo ntabw yari meza, akaba ari yo mpamvu yayasubiyemo agakora ari mu buryo bugezweho bwa Full live. Abajijwe ubutumwa bukubiye mu ndirimbo ye yise 'Imana irasubiza' yagize ati:

"Ni indirimbo mu by’ukuri yankoreye amateka nk’umuhanzi. Ni indirimbo ishishikariza abantu bose gusenga kuko Imana isubiza amasengesho y’abana b’abantu. Ishishikariza kandi abantu n’igihe waba ubabaye ucitse intege ko wasenga Imana kandi ukabwira Yesu kuko na we yabaye muri iy’isi azi imibabaro y’abana b’abantu iteka aba yiteguye kubatega amatwi." Jean Luc Munyampeta yijeje abakunzi be ko bitarenze iyi mpeshyi arimo gutegura igitaramo ndetse akaba afite na gahunda yo gushyira hanze indirimbo nshya.

Jean Luc MunyampetaJean Luc Munyampeta

REBA HANO 'IMANA IRASUBIZA' YA JEAN LUC MUNYAMPETA


 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND