RFL
Kigali

Janvier Muhoza yahuye n'abahagarariye abakunzi be abemerera kugaruka mu muziki ubudahagarara-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/09/2018 16:50
0


Janvier Muhoza uzwi cyane ku ndirimbo ye 'Izabikora' yamwugururiye amarembo mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, kuri ubu agiye kugaruka mu muziki nyuma y'umwaka yari amaze atumvikana mu ruhando rwa muzika.



Kuri uyu wa Kane tariki 20 Nzeli 2018 Janvier Muhoza yahuriye kuri Camelia mu mujyi wa Kigali na bamwe mu bahagarariye abakunzi b'ibihangano bye bibumbiye mu muryango 'Janvier Muhoza Family' baganira ku muziki we mu rwego rwo gusabana no gushakira hamwe uko yagaruka mu muziki dore ko yari amaze hafi umwaka atawumvikanamo. Janvier Muhoza avuga ko amasomo yari amuboshye asa nayarangiye.

Mu kiganuro na Inyarwanda.com uyu muhanzi yadutangarije ko kuri ubu afite inkuru nziza ku bakunzi b'umuziki we. Yagize ati: "Ni ugutangariza abakunzi b'ibihangano byanjye ko ngiye kugaruka mu muziki ubudahagarara kuva mu kwa 10 ibyari bimboshye (amashuli) asa nayarangiye." Yunzemo ko yahuye n'abahagarariye abakunzi b'umuziki we. Ati: "Aho rero nkaba nahuye na bamwe mu bahagarariye abakunzi banjye twiga ku mishinga iri imbere tunakora ubusabane. Ibintu maranye igihe mbitse igihe kiba kigeze cyo kubisohora."

AMAFOTO UBWO JANVIER MUHOZA YAHURAGA N'ABAHAGARARIYE ABAKUNZI BE

Janvier Muhoza FamilyJanvier Muhoza FamilyJanvier Muhoza FamilyJanvier Muhoza FamilyJanvier Muhoza FamilyJanvier Muhoza FamilyJanvier Muhoza FamilyJanvier Muhoza FamilyJanvier Muhoza FamilyJanvier Muhoza FamilyJanvier Muhoza FamilyJanvier Muhoza Family

Nyuma yo gusangira no gusabana bafashe ifoto y'urwibutso






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND