RFL
Kigali

Janvier Kayitana yashyize hanze amashusho y’indirimbo“Jehovah”yamuhesheje igikombe

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/02/2016 10:48
5


Umuhanzi Janvier Kayitana yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo “Jehovah” yamenyekaniyeho ndetse ikaba iherutse guhabwa igihembo cya Groove Award nk’indirimbo nziza yo kuramya Imana yakunzwe cyane umwaka ushize wa 2015.



Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com ubwo yatugezagaho amashusho y’iyi ndirimbo, Janvier Kayitana  yavuze ko ayo mashusho aziye igihe kuko hari benshi bajyaga bamwumva ariko batari bamubona ku maso,bagakunda ibihangano bye ariko batamuzi.

Janvier Kayitana ashyikirizwa Groove Award umwaka ushize

Ku bijyanye n’ubutumwa yatambukije muri iyi ndirimbo ye “Jehovah”, Janvier Kayitana yavuze ko ajya kuyandika, yashakaga kubwira abantu ko urukundo rw’Imana rusumba uburemere ibintu byose kuko yita cyane ku bantu bayo ikabiyegereza kabone n’ubwo umuntu yaba acumura kenshi. Yagize ati:

Iyi ndirimbo “Jehovah” irimo ubutumwa bubwira abantu ko Imana ibakunda kandi urukundo rwayo rukaba rusumba uburemere byose nubwo umuntu yaba acumura kenshi akora ibyaha byinshi bikabije, gusa ntabwo Imana ari nk’abantu ngo ihite itujugunya, ahubwo urukundo rwayo ruracyariho, igakoresha ineza yayo ikatwiyegereza.

Janvier Kayitana yasabye abakunzi be kumusengera Imana ikamushoboza gukora ibintu bikora ku mitima y’abantu kandi bishimisha nayo. Yavuze ko gukorera Imana azabigumamo ndetse umuziki uhimbaza Imana azawukora kugeza ashaje, ati “Nzabigumammo kugeza nshaje”.

Iyi ndirimbo ye “Jehovah”, amajwi yayo yakozwe na Pastor P, amashusho yayo akorwa na Maliva. Umushinga wayo wose w'amashusho wamutwaye amafaranga agera ku bihumbi 400 y’amanyarwanda(400.000Frw). Janvier Kayitana amaze gukora indirimbo 3 z’amajwi n’imwe y’amashusho ari yo Jehovah yashyize hanze.  

Janvier Kayitana

Muri aya mashusho hagaragaramo na Patient Bizimana

Janvier KayitanaJanvier KayitanaJanvier Kayitana

REBA HANO "JEHOVAH" YA JANVIER KAYITANA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • bright8 years ago
    Janvier Imana Ikomeze Ikuzamure ;Uduhaye Video Nziza Nukuri; ijyanye Nubwiza Bwindirimbo.GBU.
  • bright8 years ago
    Janvier Imana Ikomeze Ikuzamure ;Uduhaye Video Nziza Nukuri; ijyanye Nubwiza Bwindirimbo.GBU.
  • rurangirwa ghislain 8 years ago
    imana ikomeze kuguha ingufu zo kuyikorera knd inagusige amavuta yo guhora uyishima
  • ndamukunda jmv 8 years ago
    Janvier merci kbsa Imana iguhe umugisha
  • mukeshimana alice8 years ago
    imana ikomeze kukwagura muburyo bwose iyo ndirimbo ni nziza isubiza abantu ibyiringiro komereza aho kdi imana igukomereze amaboko.





Inyarwanda BACKGROUND