Umuhanzi Janvier Kayitana yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo “Jehovah” yamenyekaniyeho ndetse ikaba iherutse guhabwa igihembo cya Groove Award nk’indirimbo nziza yo kuramya Imana yakunzwe cyane umwaka ushize wa 2015.
Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com ubwo yatugezagaho amashusho y’iyi ndirimbo, Janvier Kayitana yavuze ko ayo mashusho aziye igihe kuko hari benshi bajyaga bamwumva ariko batari bamubona ku maso,bagakunda ibihangano bye ariko batamuzi.
Janvier Kayitana ashyikirizwa Groove Award umwaka ushize
Ku bijyanye n’ubutumwa yatambukije muri iyi ndirimbo ye “Jehovah”, Janvier Kayitana yavuze ko ajya kuyandika, yashakaga kubwira abantu ko urukundo rw’Imana rusumba uburemere ibintu byose kuko yita cyane ku bantu bayo ikabiyegereza kabone n’ubwo umuntu yaba acumura kenshi. Yagize ati:
Iyi ndirimbo “Jehovah” irimo ubutumwa bubwira abantu ko Imana ibakunda kandi urukundo rwayo rukaba rusumba uburemere byose nubwo umuntu yaba acumura kenshi akora ibyaha byinshi bikabije, gusa ntabwo Imana ari nk’abantu ngo ihite itujugunya, ahubwo urukundo rwayo ruracyariho, igakoresha ineza yayo ikatwiyegereza.
Janvier Kayitana yasabye abakunzi be kumusengera Imana ikamushoboza gukora ibintu bikora ku mitima y’abantu kandi bishimisha nayo. Yavuze ko gukorera Imana azabigumamo ndetse umuziki uhimbaza Imana azawukora kugeza ashaje, ati “Nzabigumammo kugeza nshaje”.
Iyi ndirimbo ye “Jehovah”, amajwi yayo yakozwe na Pastor P, amashusho yayo akorwa na Maliva. Umushinga wayo wose w'amashusho wamutwaye amafaranga agera ku bihumbi 400 y’amanyarwanda(400.000Frw). Janvier Kayitana amaze gukora indirimbo 3 z’amajwi n’imwe y’amashusho ari yo Jehovah yashyize hanze.
Muri aya mashusho hagaragaramo na Patient Bizimana
REBA HANO "JEHOVAH" YA JANVIER KAYITANA
TANGA IGITECYEREZO