RFL
Kigali

Jacques Serugo ushaka kugera kure mu muziki wa Gospel yasohoye amashusho y'indirimbo 'Ntirugereranywa'-VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:29/08/2018 8:44
0


Jacques Serugo umwe mu banyempano b'abanyarwanda bakora umuziki wa Gospel ndetse akaba ashimangira ko afite gahunda ihamya muri uyu muziki, yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo 'Ntirugereranywa' yafatanije na Frank.



Mu minsi ishize, ni bwo uyu musore yagaragaye akorana n’amazu menshi atunganya umuziki hano mu Rwanda, akora indirimbo z’amajwi zirenga 5 harimo na zimwe zitarajya hanze. Iki gihe, yabwiye Inyarwanda ko ashaka gukora cyane, kugira ngo ageze ubuhanzi bwe kure ndetse abakunda indirimbo za Gospel babashe kumva ibihangano bye.

Nyuma yo gukora indirimbo z’amajwi, Jacques Serugo ubu yatangiye no gushyira hanze amashusho ya zimwe mu ndirimbo yakoze, ahereye kuri “NTIRUGERERANYWA” ushobora kumva ukanze HANO. Uyu musore ufashwa n’abo mu muryango we, avuga ko bitoroshye gukora umuziki ubifatanya n’amasomo. Gusa ngo kubera urukundo akunda umuziki by’umwihariko indirimbo zaririmbiwe Imana, ngo yumva atazacika intege kugera agejeje umuziki we ku banyarwanda bose bakunda umuziki.

Serugo Jacques

Serugo Jacques ushaka kugera kure mu muziki wa Gospel

Serugo avuga ko atangira gukora umuziki atari yaratekereje ko yakora amashusho, ndetse ngo yatekerezaga ko ari kimwe mu bintu byamutonda cyane. Ariko ngo yaje gusanga aho isi igeze abakunda umuziki wa Gospel nabo basigaye bashaka amashusho kandi meza, iyi ikaba ariyo mpamvu yatumye ubwo yatekerezaga gukora amashusho yarahise yiyambaza Bernard Bagenzi kugira ngo amutunganyirize zimwe mu ndirimbo ze. Ati: 

Ntangira kuririmba mu mwaka ushize, ntabwo nari narigeze ntekereza ko nazakora amashusho kuko nari umutangizi mu muziki. Ariko uko iminsi yagiye ishira, naje gusanga abakunzi b’uyu muziki dukora bakunda amashusho kandi akoze neza bituma njya kureba Bernard Bagenzi ngo amfashe gutunganya zimwe mu ndirimbo zanjye.

Serugo Jacques

Serugo Jacques (hagati) avuga ko afite indi mishinga myinshi mu muziki we

Serugo kandi ameze nk’utebya, avuga ko yabanje kugorwa n’igikorwa cyo gufata amashusho nk’umuntu wari umenyereye kwiririmbira abantu batamureba. Ati:  “Byarangoye, kuko urumva bwari n’ubwa mbere nari ninjiye mu byo gufata amashusho, ariko akazi kaba ari akazi nagombaga kubikora neza”. Nyuma y’iyi ndirimbo, Serugo avuga ko afite indi mishinga myinshi y’indirimbo zenda gusohoka zifite amajwi n’amashusho harimo n’andi mashosho azatunganyirizwa na Bernard.

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NTIRUGERERANYWA' YA SERUGO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND