RFL
Kigali

Jacques Serugo ufite intego yo kuba ikirangirire mu muziki wa Gospel yasohoye indirimbo yakoranye na Papy Clever-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/03/2018 10:31
0


Nyuma yo kuva mu biruhuko mu Rwanda agasiga akoze indirimbo yitwa NTIRUGERERANYWA, Jacques SERUGO ubu wasubiye ku masomo mu Buholande yashyize hanze indi ndirimbo yitwa “ICYARAMWE GISHYA” yakoranye na Papy Clever.



Iyi ndirimbo 'Icyaremwe gishya' ni imwe mu ndirimbo nyinshi Jacques Serugo yakoranye n’aba Producers bo mu Rwanda igihe yari mu biruhuko mu mpera z’umwaka wa 2017, akaba yemeza ko gukorana n’abantu batandukanye byamutinyuye kwinjira neza muri uru ruganda rw’umuziki wo guhimbaza Imana.

'Icyaremwe gishya', ni indirimbo yakoranye na Papy Clever, bagamije kumvikanisha ko kuba mu Mana no gukizwa ibyaha aricyo kintu gihindura ubuzima bw’umuntu wese mu batuye isi. Jacques Serugo yakunze ukuntu umuziki wo mu Rwanda waririmbiwe Imana wubatse, ariko avuga ko igihe cyose yahamaze yasezeranye na Israel MBONYI ko bakorana indirimbo, Mbonyi akabura burundu, agahora amuha ibiosbanuro bitandukanye by’impamvu atabonetse.

 

Serugo Jacques

Serugo Jacques yiyemeje gukoresha umuziki mu kwamamaza ubutumwa bwiza

Uyu musore uzi gucuranga Guitar na Piano, muri uku kwa 3, agiye kujya gutaramira abanyarwanda baba mu Bubiligi, nyuma yo kumva imicurangire ye n’umuziki we bakabikunda, bikaba byaramuteye imbara zidasanzwe.

Kuri we ngo gukora umuziki biramugora cyane, kubera kuwufatanya n’amasomo, ariko ashimira abo mu muryango we ko bamufasha bakamuha ubushobozi bwo gukora indirimbo muri Studio. Intego z’uyu muhanzi, ngo ni ukuba umuhanzi w’ikirangirire mu njyana zo guhimbaza Imana (Gospel), akanakoresha uyu muziki nk’uburyo bwo kogeza ubutumwa.

Serugo Jacques

Papy Clever ni umwe mu bahanzi bahagaze mu muziki wa Gospel

UMVA HANO 'ICYAREMWE GISHYA' YA SERUGO FT PAPY CLEVER






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND