RFL
Kigali

Jack B wifuza gukorana indirimbo na Gaby Kamanzi yashyize hanze iyo yakoranye na Rev Kayumba

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/05/2016 14:34
3


Umuhanzi Jack B ku nshuri ye ya mbere yagaragaye mu ndirimbo ihimbaza Imana ndetse avuga ko azakomeza gukora n'izindi kuko muri iyi minsi ari kumva bimurimo cyane. Ibi yabitangaje nyuma yo gushyira hanze iyo yakoranye n’umuraperi Rev Kayumba Fraterne bakayita 'Waratoranyijwe'



Mu kiganiro na Inyarwanda.com,Jack B uvuga ko ubusanzwe asengera mu mutima kubwo kutirukankira amadini y'ubu,yatangaje ko agiye kujya akora indirimbo zihimbaza Imana ariko agakomeza no kujya akora umuziki usanzwe nkuko yari asanzwe abikora.

Umuhanzi Rugamba Jacque ariwe Jack B

Mu byo ateganya gukora ndetse yifuza kugeraho mu bijyanye na gahunda yo gukora umuziki uhimbaza Imana,ni ukuzakorana indirimbo na Gaby Kamanzi kuko akunda cyane indirimbo ze ukongeraho n’uburyo ngo ziba zibyinitse. Jack B avuga ko biba ari byiza kunyuzamo ugahimbaza Imana.

UMVA HANO INDIRIMBO'WARATORANYIJWE'YA JACK B NA REV KAYUMBA

Kuri ubu indirimbo ya Jack B na Rev Kayumba Fraterne yageze hanze bakaba barayise’Waratoranyijwe’. Abajijwe impamvu yakoranye indirimbo na Rev Kayumba, yatangaje ko amwiyumvamo cyane kuko bamenyanye kera ndetse akaba ajya amubwiriza ubutumwa bwiza. Muri iyi ndirimbo hari aho agera akaririmba ati 'Aho kugira ngo Imana iguhombe yaguhombya,..Waratoranyijwe'

Rev Kayumba Fraterne umuyobozi wa Jehovan Tsdikenu ministries mu kiganiro na Inyarwanda.com yatangaje ko gukorana indirimbo n’abahanzi bakora umuziki usanzwe nta kibazo abibonamo ahubwo akaba ari uburyo bwo kubegera kugira ngo ababwirize ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo bityo bahinduke babe abakozi b'Imana.

Rev Kayumba Fraterne wakoranye indirimbo na Jack B

Rev Kayumba avuga ko afata Jack B nk’umwana we kimwe na ba Meddy, The Ben, Kitoko na Lick Lick kuko ngo bakiri mu Rwanda bari nk’abavandimwe bafitanye ubucuti budasanzwe. Si ibyo gusa ahubwo no muri iyi minsi, ngo agerageza kuvugana nabo akabaganiriza ijambo ry’Imana agambiriye ko bagaruka mu muziki uhimbaza Imana.

UMVA HANO INDIRIMBO'WARATORANYIJWE'YA JACK B NA REV KAYUMBA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • sady7 years ago
    courage turagushaka muri guma guma
  • niyonzima7 years ago
    kabisa umusaza turakwemera sana jack b I MUSANZE turakwemera sana muri dance
  • Anick7 years ago
    jack b kabisa numuntu wumugabo muri dance uraduha kabisa muhungu mwiza





Inyarwanda BACKGROUND