RFL
Kigali

Jack B mu nzira yo kwinjira burundu mu muziki wa Gospel, yatangiye kwiga uko azitwara ngo atazagira uwo acumuza

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/10/2016 20:59
8


Umuhanzi Jack B uzwi mu muziki usanzwe, yatangaje ko ashobora kwinjira mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, gusa akavuga ko bigoye bitewe n’uburyo asanzwe akoramo umuziki we. Kuri ubu ngo arimo kubyigaho.



Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com  Rugamba Jacques uzwi nka Jack B yavuze ko arimo kwiga imiterere y’ikibuga cy’umuziki wa Gospel hano mu Rwanda nyuma yaho akaba ari bwo azafata umwanzuro wo kwinjira burundu muri Gospel na cyane ko ngo asanzwe akijijwe dore ko ngo asengera mu itorero ry’Intumwa (Apostles church).

Ni nyuma y’aho uyu musore Jack B amaze kugaragara mu ndirimbo eshatu za Gospel yakoranye n’umuraperi Rev Kayumba Fraterne usanzwe akora umuziki wa Gospel mu njyana ya Hip Hop. Ni indirimbo zakunzwe n’abatari bacye ndetse benshi bagasabira Jack B kuva mu muziki yakoraga akajya muri Gospel.

Image result for Umuhanzi Jack B

Jack B arashaka kwinjira mu muziki wa Gospel

Mu ndirimbo za Gospel, Jack B amaze gukorana na Rev Kayumba harimo ‘Waratoranyijwe’ iri no mu zihatanira igihembo cya Groove Award nk’indirimbo nziza ya Hiphop, hakaza indi yitwa ‘Mureke ibiyobyabwenge’ yakoranye na Rev Kayumba na P Fla ndetse hakaza n’indi nshya yitwa ‘Umukunzi wanjye’ yahuriyemo na Rev Kayumba na Diana Kamugisha wabaye umuhanzikazi w’umwaka muri Groove Awards Rwanda 2015.

Jack B yakiriye gute kuririmba bwa mbere mu gitaramo cyabereye mu rusengero?

Ku Cyumweru duteye umugongo, Jack B yagaragaye mu rusengero rwa Bethesda Holy church mu gitaramo cya Groove Tour aho yaririmbanye na Rev Kayumba indirimbo bakoranye ‘Waratoranyijwe’. Inyarwanda twamubajije uko yabyakiriye, avuga ko yabyishimiye cyane, akaba yarahakuye isomo rikomeye nyuma yo kubona uburyo abahanzi ba Gospel bashyigikirana. Yagize ati:

Narabyishimiye cyanee uburyo bashyigikirana kandi bakwakira batitaye kuwo uri we uko uri kose barakwakira. Isomo byampaye nuko Music ya Gospel icya mbere bita ku butumwa bw’ijambo ry’Imana kuruta amafaranga nubwo nayo aba akenewe. Mu rwego rw’imikorere muri muzika, icyo nakunzemo nuko buri muhanzi yishimira undi igihe ari kuririmba barashyigikirana.

Ku bijyanye no kuba atangiye gukora cyane indirimbo za Gospel , tumubajije niba nta gahunda afite yo kwinjira burundu mu muziki wa Gospel, Jack B yavuze ko arimo kubyigaho, gusa ngo biragoye bitewe n’uko umuziki asanzwe awukora mu buryo bw’akazi. Yunzemo ko ari gushaka uburyo azaza muri Gospel akajya akora uwo muziki mu buryo butabangamiye umuntu uwo ariwe wese. Yagize ati:

Impamvu ntaraza muri Gospel nuko njye music nyikora nk’akazi kantunze nkora ibiraka nkabonamo udufaranga ducye ariko Gospel mba mbona byangora. Ndi kubyigaho cyane kandi nubusanzwe ndakijijwe,njye nasengeraga muri Apostles church ni naho nabatirijwe. Ndi kureba terrain uko ihagaze hanyuma nze neza, namaze kubona aho mbarizwa nk’umuhanzi. Ndi kureba uko bihagaze kugira ngo ntazagira uwo mbangamira, wenda baramutse babonye nk’imyambaro n’ibindi kuko nabonye abantu bose bari mu Mana iki gihe bareba byinshi cyane cyane mu myitwarire, rero ndi kureba nkiga neza uko bihagaze n’aho nzahera.

Image result for UMUHANZI JACK B

Jack B yatangiye kwiga ikibuga cy'umuziki wa Gospel

Image result for UMUHANZI JACK B

Rev Kayumba avuga ko gukorana indirimbo na Jack B byari mu rwego rwo kumuhindura

UMVA HANO 'WARATORANYIJWE' YA REV KAYUMBA FT JACK B

REBA HANO 'MUREKE' YA REV KAYUMBA FT JACK B & P FLA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mamy7 years ago
    uyumuhungu ndamukunda mubuzima acisha bugufi kubatamuzi courage jack b
  • Samu7 years ago
    courage jack b tukurinyuma cyane umukunzi wange Nice Song nkunda indirimbo yawe yitwa ibara ryera
  • kabarisa7 years ago
    jack b courage ariko turagushaka muri guma guma uyumwaka kuri zambyino zawe ndakwemera i musanze turagukunda
  • bambino7 years ago
    courage jack b kandi benshi baravuga byinshi biguca intege ariko tuza ushikame kandi Imana iragukunda izo waririmba zose upha kuba usenga ibindi bizikora mumparire niwe ndumva ngatuza mumparire
  • kalizaj7 years ago
    Hanyuma imyotsi y'intore azajya ayinjirana mubitaramo bya gospel....
  • tiger 7 years ago
    nice video
  • buba7 years ago
    Imana yakira ukuri bwose woe ibibi ukora bingana iki mbere yo kumucira urubanza ngwino nawe ukuri Yesu arakwakira courage jack b
  • Amandinde7 years ago
    ariko ubwo kucyi musebanya Nice Song jack b kandi Impano yawe ikure turikugusengera rwose





Inyarwanda BACKGROUND