RFL
Kigali

Jabana- Hatangijwe itorero Agape nyuma y’igiterane cyakirijwemo abasaga 200-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/03/2016 10:16
0


Kuri iki cyumweru tariki ya 20 Werurwe 2016 mu murenge wa Jabana mu kagari ka Bweramvura hatangijwe itorero AGAPE nyuma y’igiterane cy’ivugabutumwa cyamaze iminsi 3 kikarangira abantu basaga 200 bakiriye agakiza.



Icyo giterane cyateguwe na Pastor Baho Isaie umuyobozi mukuru w’itorero Agape Evangelistic Pentecost church agitumiramo abahanzi batandukanye barimo Papa Emile, Theo Bosebabireba n’abandi. Cyatangiye tariki ya 18 Werurwe gisozwa kuwa 20 Werurwe 2016, kikaba cyaraberaga mu Gitega muri Bweramvura mu murenge wa Jabana.

Jabana Crusade

Icyo giterane kitabiriwe n'abantu benshi cyane

Umumisiyoneri Russel Abbot ni umwe mu bigishije ijambo ry’Imana muri icyo giterane kiswe icyo guhimbaza Imana. Undi mukozi w’Imana wari wagitumiwemo ni Bishop Kabaga Vincent wo muri Tanzania nawe wigishije ijambo ry’Imana, bose uko ari babiri bafatanya na Pastor Baho Isaie mu minsi itatu iryo vugabutumwa ryamaze.

Pastor Baho Isaie yatangarije Inyarwanda.com ko bashima Imana yabanye nabo muri iryo vugabutumwa bamazemo iminsi itatu, hakaboneka iminyago kuri Kristo, benshi basaga 200 bagahindurikira Imana bakakira agakiza. Yadutangarije kandi ko aho i Jabana basize bahatangije itorero AGAPE kuko hari habonetse benshi bakiriye agakiza kandi bakeneye gukomeza komatana n'Imana. 

Pastor Baho Isaie

Pastor Baho Isaie umuvugabutumwa akaba n'umuhanzi

Pastor Baho IsaiePastor Baho IsaiePastor Baho Isaie

Pastor Baho Isaie






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND