RFL
Kigali

Iyo umuntu agendera mu rukundo hari ibyaha byinshi adakora, iga gukorera mu rukundo-Prophet Sultan Eric

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/03/2017 17:31
9


Iyi nyigisho tugiye kubagezaho yanditswe na Prophet Sultan Eric uyobora itorero Zeal of the Gospel church rikorera i Nyamirambo, akaba ari we wayisangije abanyarwanda abinyujije ku rubuga Inyarwanda.com



Muri iyi nyigisho, Prophet Sultan Eric avuga ko iyo umuntu agendera mu rukundo rw’Imana hari ibyaha byinshi adakora birimo nko guhemuka,kwica n’ibindi biva ku nzangano. Prophet Sultan Eric yatangiye inyigisho ye asaba abantu kuyoborwa na kamere nshya y’urukundo.

Urukundo rw'Imana rwasābye (rwasutswe) mu mitima yacu ku bw'Umwuka wera twahawe. (Abaroma 5:5 ).Nyuma y’uko twakira ubutumwa bwiza tugakizwa nabwo Imana iduha Umwuka wera, bityo Umwuka Wera nawe asesa (asuka ) muri twe kamere nshya yitwa urukundo rw'Imana ,tukaba natwe twabasha kuyoborwa no gukoreshwa n’iyo kamere nshya y'urukundo.

Gusa ntibihita biba ako kanya tugikizwa ku buryo buri wese mu bakijijwe yahita ashobora kugendera cyangwa se gukorera mu rukundo,ahubwo uko turushaho kwiga kw'ijambo ry'Imana rivuga ku rukundo Imana yadukunze twisanga natwe tugendera muri rwa rukundo tukarwereka abandi. (1Yohana 4:19).

Nyuma yo gukizwa dusabwa kwitoza kugendera mu rukundo nk’abana b'Imana. Kugendera mu rukundo bivuze kuberaho abandi no gushyira bagenzi bawe aho wufuza gushyirwa no gushakira abandi ibyo badafite ukabibashyikiriza utagendeye ku nyungu ubikuramo icyo ni cyo Bibiliya yita kugendera mu rukundo (Yohana 3:18 ).

Urukundo rw'Imana rwabonye icyo twari dukennye bityo rurakituzanira kandi icyo twari dukennye ibindi byuririraho ni ubugingo buhoraho bityo duhabwa ubugingo buhoraho, binyuze mu gutangwa kwa Kristo Yesu (Yohana 3:16,  1Yohana 5:13 ).

Mu by’ukuri iyo umuntu agendera mu rukundo nkuko ibyanditswe bibidutegeka hari ibyaha byinshi atazisanga akora kuko iyo uri kugendera mu rukundo ntiwagirira mugenzi wawe nabi, ntiwakora ibiteye isoni, ntiwakwiba abandi. ..

Umuntu wakuze mu rukundo ahinduka igisubizo ku bandi kuko ntabwo urukundo rukurura rwishyira ntirushaka ibyarwo ntirwigizayo abandi ahubwo rukurikirana na ba bandi isi iha akato rukabiyegereza. (1Abakirinto 13:1,13).

Hitamo uy'umunsi kugendera mu rukundo kuko iri ari ryo tegeko rishya twahawe. Niba ushaka ko imbaraga z'Imana zirushaho gukorera muri wowe iga kugendera mu rukundo. Imana ishimwe ko yampaye kamere nshya y'urukundo uy'umunsi mbasha kurebesha abandi amaso y'urukundo amwe Imana yandebesheje ikampa Yesu ngo mpabwe ubugingo buhoraho muri we(Yesu).  (Yohana 3:16 ).

Prophet Sultan Eric, Zeal of the Gospel church,

Website :www.zealofthegospel.org






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ZoeGrace7 years ago
    Ibyo Umuhanuzi avuga nukuri,iyi niyo kamere nshya igomba kuranga umu kristo!iyi nyigisho iratuvana mu mwijima no kwitiranya ibintu...Imana igukomeze muri uyu murimo
  • Mwemezi j Michel7 years ago
    Pst ndakwemera cyane
  • Teta Olga7 years ago
    ibyo uvuze nukuri Pastor, twahishuriwe inzira nyakuri...
  • Hitimana7 years ago
    Prophet Sultan Eric ni umukozi w'Imana nyawe. yahinduye ubuzima bwa benshi harimo n'ubwanjye. mpora nshimira Imana ko yampuje nawe. nifuza ko abanyarwanda bahishurirwa ubwinshi bw'ubwenge Imana Yahaye uyu muhanuzi. nta kabuza isi yose izamenya ko Sultan Eric ari umuhanuzi w'ukuri wemewe mu bwami bw'ijuru
  • Ahayo Janvier7 years ago
    Uyu mushumba ndamwemera cyane.Avuze ikintu cyiza ko urukundo rusukwa ku bamaze kwizera.Bivuze ngo buri wese wizeye ararufite.Icyo yakora ni ukurukoresha.Kandi kurukoresha ni amahitamo ya muntu kuko urwo rukundo ruba kuri buri wese wakijijwe.Anavuze akantu k'ingenzi nakunze.Yagaragaje ko icya mbere ari ugukizwa(aribyo kubabarirwa ibyaha nkuko muri Luka 1:77 ibigaragaza) Uyu mushumba avuga amagambo y'ingenzi cyane buri wese akeneye kumva no kwizera. Ni umuhanuzi w'ukuri.
  • Gift7 years ago
    Wow, I like this msg. Ndafashijwe nukuri. Komeza utubere umugisha Pastor.
  • T Jado7 years ago
    Amen Prophet, erega ubwo uhari byose bizasobanuka ! Ndabizi uzakomeza kumurikira intambwe zanjye uzimurikishije Ijambo Ungaburira.
  • Nixy7 years ago
    Amen!Prophet urakoze ku bwenge bw'Imana ukomeje guhishurira abanyarwanda.
  • Loulou7 years ago
    uku ni ukuri kuzuye rwose.





Inyarwanda BACKGROUND