Yvan Driver ni umwe mu bahanzi bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, gusa yari amaze igihe atumvikana mu muziki ariko ubu ari gutangaza ko yamaze kugaruka ndetse ko hari byinshi ahishiye abakunzi b’umuziki we.
Umuhanzi Gusengimana Yvan uzwi cyane nka Yvan Driver yagarukanye amashusho y’indirimbo yise ‘Aranzi Yesu’ yatunganyijwe na Producer Mariva. Muri iyi ndirimbo, Yvan Driver aririmbamo ko Yesu amuzi kandi amukunda ndetse ko azwi na Yesu kuva kera akiri urusoro mu nda ya nyina. Akomeza avuga ko izina rye riri ku mutima wa Yesu. Yvan Driver yabwiye Inyarwanda ko hari imishinga ijyanye n’umuziki we ari gukorana na Mariva mu gihe kitarambiranye akaba azamukurikira abakunzi be ibyavuye muri iyo mishinga.
Umuhanzi Yvan Driver
TANGA IGITECYEREZO